E-mail: administration@aprfc.rw

Jimmy Mulisa niwe wabaye asimbuye Dr Petrović

Nyuma y’uko ubuzima budakunze ko umunya-Serbia w’imyaka 71 y’amavuko wari umaze amezi umunani ari umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC, Dr Petrović ko akomezanya na APR FC kubera uburwayi bw’umutima, Jimmy Mulisa niwe ugiye kuba abaye (acting) umutoza mukuru wa APR FC.

Ntabwo ari ubwa mbere Jimmy Mulisa agiye gutoza APR nk’umutoza mukuru, kuko na mbere y’uko Petrović ahabwa akazi ko gutoza iyi kipe, yasanze Jimmy Mulisa ariwe mutoza mukuru. Nyuma y’uko Petrović asabwe guhagarika akazi k’ubutoza ndetse akanasezera k’ubuyobozi bwa APR FC, ubuyobozi bwavuze ko Jimmy Mulisa agiye kuba atoza iyi kipe nk’umutoza mukuru.

Kugeza ubu APR FC ikaba ikomeje imyitozo yitegura umukino mpuzamahanga wa CAF Champions League uzayihuza na Club Africain muri Tunisia, umukino ubanza uzabera i Kigali tariki 28 Ugushyingo 2018. Uwo kwishyura ni tariki 4 Ukuboza 2018.

APR FC na Club Africain zaherukaga guhura muri 2011 muri CAF Champions League. Tariki 29 Mutarama 2011 APR FC yanganyije na Club Africain 2-2 i Kigali , umukino wo kwishyura uba tariki 04 Werurwe 2011 Club Africain itsinda APR FC 4-0.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.