Friday, September 29E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Jean Pierre na Gylain bagarutse mu myitozo nyuma y’ibyumweru bibiri barwaye malariya

Abakinnyi babiri, umunyezamu Ishimwe Jean Pierre na Ngabonziza Gylain ufasha abataha izamu bari barwaye malariya bagarutse mu myitozo yo kuri uyu wa Kane nyuma y’ibyumweru bibiri bitabwaho n’abaganga.

Aba bombi baherukaga gukora imyitozo yo ku itariki 16 Ukwakira, bakaba barasibye imikino ibiri ya gicuti APR FC yakinnyemo na AS Kigali mu rwego rwo kwitegura umwaka utaha w’imikino.

Ishimwe Jean Pierre yagarutse nyuma y’ibyumweru bibiri arwaye
Ngabonziza Gylain yagarukanye akanyamuneza

Ishimwe Jean Pierre na Ngabonziza bombi b’imyaka 18 y’amavuko, bakuriye mu ikipe ya Intare FC aho Gylain yanatwaranye na APR FC ibikombe bitatu nyuma yo kuzamurwa mu ikipe y’ingabo z’igihugu Tariki 2 Kanama 2019 mu gihe Ishimwe Jean Pierre we yazamuwe muri Nyakanga 2020.