
Izamarere Fan Club yahigiye kuba ku isonga mu gushyigikira APR F.C ku buryo andi matsinda ayireberaho.
Ibyo babitangaje kuri iki cyumweru taliki 8 Mutarama 2023 ubwo hatangiraga igikorwa cyo gusura amatsinda y’abakunzi ba APR F.C (Fan Clubs) yose mu gihugu.
Ni igikorwa kirimo gukorwa n’abayobozi b’abakunzi ba APR F.C ku rwego rw’igihugu, aho Izamarere Fan Club ari yo yabimburiye abandi.
Mu ijambo rye, Umuhuzabikorwa w’abakunzi ba APR F.C ku rwego rw’igihugu, Rtd Col. G.Kabagambe yashimye umuhate wa Izamarere Fan Club by’umwihariko ashimira Mama Coco utarahwemye kuba inyuma y’iyi kipe y’ingabo.
Yagize ati “Mbanje kubashimira mwese mwitabiriye. Mufite Fan Club nziza kandi mwagize umugisha tubasuye muri aba mbere, n’ibindi rero mube aba mbere.”
Yakomeje ashimira by’umwihariko umwe mu b’Imena muri iyo Fan Club, ati “Ndashimira Mama Coco, uyu mubyeyi akunda APR F.C rwose aho twamukeneye hose yarahabonekaga amajoro, amanywa hose araboneka, turamushimiye.”

Yakomeje abasaba gukomeza gushyigikira ikipe bihebeye, ndetse bakarushaho.
Ati “Ibikorwa byanyu byo gushyigikira ikipe bikomeze kuko APR F.C irimo imiryango yacu, dufitemo barumuna bacu, dufitemo bakuru bacu, dufitemo benshi bo mu miryango yacu kuba barimo rero bidutere ishema nk’uko ingabo zacu zidutera ishema aho ziri hose murazibona.”
Yakomeje kandi asaba abagize Izamarere Fan Club kurangwa n’ikinyabupfura bagendeye ku kiranga ingabo z’u Rwanda.
Ati “Icya mbere ni ‘Discpline’ ibanza iyo nta Discpline ingabo zacu zifite twari kujya dutsindwa ariko ubu hose turatsinda hakavugwa u Rwanda tukaba dufute amahoro nk’abafana, rero turangwe na Discpline tube abafana beza bishimiye ikipe yabo.
Yanabibukije ko urugamba rwa shampiyona rugikomeje, ati: “Shampiyona ntirarangira amakipe ari kwiyubaka ariko ntawe uturusha ikipe nziza kandi ikipe y’abanyarwanda. Ayo makipe yandi afite abakinnyi bavuye imihanda yose ariko birangira tubatsinze, mubabwire ko n’ubu twiteguye kubatsinda n’ubundi kuko twe ikiba kitugenza ni ugutsinda gusa.”
Yasoje abifuriza “umwaka mushya muhire kandi mukomeze guhuriza hamwe abakunzi ba APR F.C.”
Ntamvutsa Arnaurd ukuriye Izamarere Fan Club yijeje ko hagiye gukorwa ubukangurambaga muri Kinyinya aho ibarizwa no mu nkengero zaho, anashimira abayobozi babasuye bakabatega amatwi.

Yagize ati “Navuga ko tugize amahirwe yo gusurwa n’abayobozi ba Fan Clubs turi aba mbere n’andi akaba azagenda asurwa turabashimiye cyane.”
“Twari tumaze igihe twifuza kubona abayobozi bacu ngo tubagezeho ibyifuzo n’ibitekerezo ku ikipe yacu kandi kuba dusuwe n’abayobozi ni icyerekana ko natwe mu ikipe yacu baduha agaciro gakomeye kandi banadutekerezaho.”
“Kubona umuyobozi yamanutse akaza kukwirebera bidutera morale natwe ubwacu tugiye gufata ingamba zikomeye, tugiye gukomeza kuzamuka muri byose.”
Yakomeje avuga ko imodoka imwe ibazana ku mukino wa APR F.C bidahagije, ati “Tuba dufite bus nini yuzuye abafana iyo twakinnye, ariko turashaka ko hiyongeraho n’izindi bus tukajya tujya ku kibuga turi benshi dore ko turi no muri gahunda yo kwigurira ibikoresho byacu byifashishwa mu gufana kuko hano muri Kinyinya hari abafana benshi ba APR F.C.”
Yasabye bagenzi be kungikanya amaboko bagasenyera umugozi umwe, dore ko imikino yo kwishyura yegereje, ati “Nashishikariza n’abandi kuza tukibumbira hamwe dore ko twitegura imikino yo kwishyura kuko umufana ni umukinnyi wa 12 rero ndabashishikariza kuza tugafatanya tukazatwara igikombe twemye.”
Izamarere Fan Club yatangiye mu mwaka wa 2019 ariko yemejwe kandi yakirwa muri APR F.C mu 2022 ikaba ibarizwamo abantu barenga 150 kandi n’abandi bose bahawe ikaze.



























