Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Iyo wahisemo gufana ikipe uyiba inyuma mu bihe bibi n’ibyiza: Ikirezi Emmanuella (Nana Ozil)

Umunyamabanga mukuru w’abafana ku rwego rw’igihugu Ikirezi Emmanuella uzi nka Nana Ozil, aratangaza ko umufana w’ikipe aba agomba kuyiba inyuma mu bihe byose, akishimana nayo ndetse no mu bihe bibi akababarana nayo ndetse akayifasha kubisohokamo.

Ikirezi watangiye gufana APR FC mu 1998 aganira na APR FC Website, yatangiye atubwira uko umufana akwiye kwitwara ndetse anakomoza ku bihe APR FC irimo nyuma yo gusezererwa muri CAF Champions league.

Yagize ati: ”Mbere na mbere ntabwo navuga ko APR FC iri mu bihe bibi nyuma yo gusezererwa muri CAF Champions league, yakinnye umukino ubanza irawutsinda uwo kwishyura ntiyawitwaramo neza, ni umukino wa mbere yari itsinzwe guhera shampiyona y’umwaka ushize yatangira, kuba ikipe yaritwaye neza icyo gihe cyose igatakaza umukino umwe ntabwo twagakwiye kumva ko byacitse.”

Icyo abafana basabwa.

”Icyo abafana dusabwa ni ukuba inyuma y’ikipe nk’ibisanzwe kuko nemera ko iyo umuntu yiyemeje akavuga ati ‘mpisemo APR FC ni uko aba ayikunda’, kandi burya biragoye kuba ukunda ikintu cyangwa umuntu ngo ubihindure mu kanya gato ni ibintu bigorana cyane, ni amarangamutima yawe udashobora guhindura.”

”Ku bw’ayo marangamutima yacu rero yaduhitishijemo gukunda APR FC, icyo dusabwa nta kindi ni ukuyiba inyuma, kuyishyigikira, ni ukubana nayo mu bibi n’ibyiza kuko mu mukino habamo gutsinda, gutsindwa no kunganya, iyo kimwe muri ibyo kibonetse rero tugomba kubyakira.”

Abafana ntibakunda intsinzi kurusha abakinnyi bayiharanira.

”Ntekereza ko abafana atari twe dukunda intsinzi cyane kurusha abakinnyi ubwabo nk’abakozi n’akazi kabo ka buri munsi, bazi neza ko ari ko kabatunze kandi baba baharanira gutera imbere, rero icyo dusabwa ni kimwe nk’abafana ni ukuba inyuma y’ikipe tugakomeza kuyitera ingabo mu bitugu tukabereka ko mu bibi no mu byiza niba bishimye twishimane nabo kandi niba bababaye tubabarane, na none tukabaha icyo cyizere tukabereka ko duhari tukibafitiye cyose cy’uko bashoboye kandi koko barashoboye ntacyo tubanenga.”

Arashimira cyane ubuyobozi bw’ikipe bwatanze byose ngo ikipe ibe imeze neza.

”Ibyo ubuyobozi bwadukoreye bugatanga byose ikipe ikaba imeze neza ifite abatoza beza, n’abakinnyi beza mu gihugu, ibyo turabishimira cyane kandi biragaragara, iki nicyo gihe ngo natwe twereke umuryango mugari wa APR FC ko duhari kandi twanyuzwe n’ibyo twahawe.”

Igihe Minisiteri ya siporo yahagaritse shampiyona y’umupira w’amaguru kubera ubwiyongere bw’ubwandu bwa COVID-19, APR FC yari imaze gukina umukino umwe w’umunsi wa gatatu ari nawo wa mbere yatsinzemo Kiyovu Sports igitego 1-0 kuri Stade ya Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *