Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

ITIZWA RY’ABAKINNYI BA APR F.C MU YANDI MAKIPE

Ubuyobozi bwa APR F.C bwatanze umucyo ku by’itizwa ry’abakinnyi bayo mu yandi makipe, aho bamwe banatsimbararaga ku kinyoma kivuga ko itiza muri Marines F.C gusa.

Kuva igihe cy’ihererekanya, igura n’igurishwa ry’ Abakinnyi ryakongera gufungura kuwa 01 Mutarama 2023 hagiye havugwa byinshi muri APR F.C. Icyo cyari igihe ariko Ubuyobozi bwa APR F.C bwagombaga gushyira mu bikorwa ibyo amategeko ayemerera ishingiye ku bushishozi bw’ Abatoza, birimo gutiza Abakinnyi batari bakibona umwanya uhagije wo gukina nyamara ari abahanga.

Imwe mu makipe yasabye Abakinnyi APR F.C ni Marines F.C ko bayitiza Abakinnyi ndetse isaba abo batoza bayo bakurikiranye bagasanga bayigirira umumaro. Muri bo, Ubuyobozi bwa APR F.C bwayitijemo 03: Nsanzimfura Keddy, Mbonyumwami Thaiba na Nkundimana.

Mbonyumwami Thaiba

Ibi rero byakurikiwe n’imvugo zitandukanye zirimo izitari ukuri, zihamya ko APR F.C itiza Abakinnyi muri Marines FC gusa nyamara atariko kuri kuko nta kipe n’imwe ya hano mu Rwanda idafite umukinnyi wa APR F.C

Chairman wa APR F.C, Lt Gen MK MUBARAKH yatangaje ko abavuga ibyo ari abirengagiza nkana ukuri bazi.

Ati “APR F.C mu mikoranire myiza n’andi makipe, dufite izo duha Abakinnyi twareze ndetse izindi harimo na Marine F.C tukazitiza, niba mutari mubizi kuko izindi mutazivuga.”

Yakomeje yibutsa ko mu bihe bitandukanye APR F.C yatije Rayon Sports Abakinnyi 03: barimo Sugira Ernest na Niyigena Clement na Mitima Isaac myugariro igenderaho ubu warerewe muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Niyigena Clement wari waratijwe muri Rayon Sports

Usibye Rayon kandi, Gorilla F.C yatijwe abakinnyi batandukanye barimo n’abayifashije kuzamuka mu cyiciro cya mbere bakanayifasha kutamanuka, ndetse ubu bamwe mu nkingi ya mwamba iyi kipe yubakiyeho ni intizanyo, abandi ni abo ifite bya burundu ariko baravuye mu ikipe ya APR F.C. Aha twavuga nka Uwimana Emmanuel, Sindambiwe Protais n’abandi.

Sindambiwe Protais watijwe muri Gorilla

Chairman wa APR F.C kandi yasabye ko abavuga ko ikipe ayobora itiza Abakinnyi badakwiye kwibagirwa ko na Gasogi United F.C yagiye itizwa Abakinnyi mu bihe bitandukanye, ubu ikaba iri mu makipe ahatana kandi afite n’amahirwe yo gutwara igikombe cya Shampiyona.

Usibye abo kandi, Mukura VS&L nayo yagiye itizwa Abakinnyi mu bihe bitandukanye, abaheruka bakaba ari Mariza Innocent na Kenese Armel yatijwe mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino.

Kenese Armel watijwe muri Mukura VS

Chairman wa APR F.C yakomeje yibutsa abavuga ku byo gutiza Abakinnyi kwa APR F.C, ati niba baba bagamije kuyinenga, ntibagahinire kuri Marines F.C gusa, ati “uretse ko muri Football ku Isi hose, gutizanya abakinnyi si ibyo mu Rwanda cyangwa APR F.C gusa. Ndabashimiye.”

Kugeza ubu APR F.C ifite Abakinnyi benshi b’intizanyo mu makipe atandukanye, hakaba n’abandi bagiye batizwa ariko bakananirwa kuzamura urwego rwabo ngo babone umwanya wo gukina muri iyi kipe y’ingabo bikarangira barekewe mu makipe batijwemo.

Nsanzimfura Keddy

Buri mwaka APR F.C isohora Abakinnyi bashya, barerewe mu makipe y’abato ayishamikiyeho, dore ko kurerera u Rwanda abakinnyi benshi kandi bashoboye ari imwe mu ntego yahawe n’ Ubuyobozi bukuru buyikurikiranira hafi mu buzima bwa buri munsi.

Kugeza ubu menshi mu makipe duhanganiye igikombe yubakiye ku bakinnyi b’ Abanyamahanga n’abandi bake b’ Abanyarwanda biganjemo abigiye umupira mu makipe y’abato ashamikiye kuri APR F.C.

Twibutse, ko kugeza ubu APR F.C ifite APR Football Academy n’ Amarerero (Football Training Centres) ayishamikiyeho 16 mu bice bitandukanye by’igihugu, ndetse gahunda yo koyongera no kuyongerera ubushobozi irakomeje kugira ngo ajye arushaho gutanga abakinnyi benshi kandi beza.