
Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC buramenyesha Abakunzi b’ikipe impinduka zitunguranye K’umukino Wagombaga Kuduhuza na KIYOVU SPORTS kuri uyu Wa gatandatu.
K’ubwumvikane bw’amakipe atatu (APR FC, KIYOVU,MUKURA VS)
Twemeranyijwe ko Umukino wagombaga Kuduhuza na KIYOVU Sports Twawusimbuza MUKURA V.S Mu rwego rwo Kwifatanya Nabo kwizihiza Imyaka 60 iyi kipe ibayeho.
Umukino Uzabera Kuri Stade ya HUYE ku isaha yi saa Cyenda Z’amanywa ( 3h00 Pm)
Tubasabye Tunabashimira kwihanganira izi Mpinduka ,
abari baraguze amatike yagombaga kubinjiza ku mukino wari Guhuza APR F.C na Kiyovu Sports barasabwa kudasiba ubutumwa bahawe buzabafasha kwinjira ku mukino wa Mukura ntayandi mafaranga bishyuye.
Kubwinshi, Muze Twifatanye na MUKURA V.S Kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 ibayeho.
Muragahorana UMURAVA N’INTSINZI
Ubuyobozi bwa APR FC