Friday, September 29E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Issa Bigirimana mu bakinnyi baraye mu mwiherero, Amran ati: turacyafite ikizere byose birashoboka

APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Gicumbi FC mu mukino w’umunsi wa makumyabiri na Karindwi wa shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league kuri uyu wa Kane kuri stade ya Gicumbi 15h30′.

Nyuma y’iyi myitozo ya nyuma, twaganiriye na Amran Nsimiyimana, tumubaza niba ku ruhande rwabo nk’abakinnyi bagifite ikizere cyo kuzegukana igikombe cya shampiyona nyuma y’uko banganyije na AS Kigali byanatumye bisanga ku mwanya wa kabiri .

Ati “Nibyo koko tumaze iminsi tutitwara neza ngo tubashe kubona amanota atatu byanatumye dutakaza umwanya wa mbere nk’uko ubivuze, ariko kqndi ndagira ngo nkwibutse ko shampiyona isigaje imikino ine kugira ngo irangire ayo ni amanota 12, ushingiye kuri iyo mibare nkubwiye ntabwo turakurayo ikizere byose birashoboka na cyane ko ikipe ituri imbere iturusha inota rimwe gusa”.

Amran kandi twamubajije uko biteguye ikipe ya Gicumbi. Ati ” Ikipe ya Gicumbi n’ikipe nziza inafite abakinnyi beza wibuke ko n’umukino ubana twanganyije nayo ikindi noneho iba iri iwayo imbere y’abafana bayo, gusa ku ruhande rwacu nk’abakinnyi twese turiteguye APR FC ifite abakinnyi benshi kandi bose bafite ubushobozi bwo gukina umupira kandi mwiza twe nk’abakinnyi tunyotewe amanota atatu kandi tugomba gukora ibishoboka byose tukitwara neza mu mukino w’ejo”.

Nyuma y’iyi myitozo abakinnyi barimo rutahizamu Issa Bigirimana bakaba bahose bajya mu mwiherero i Shyorongi ari naho bazahagurukira ku munsi w’ejo berekeza mu karere ka Gicumbi. APR FC izakina uyu mukino idafite kizigenza Andrew Butera myugariro Omborenga Fitina kubera uburwayi bwa marariya,

Gicumbi FC izakira uyu mukino kugeza ubu ifite amanota 27 ikaba iri ku mwanya wa 14, mu gihe ikipe ya APR FC izaba ari umushyitsi yo ifite amanoto 59 ikaba iri ku mwanya wa 2 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *