E-mail: administration@aprfc.rw

Ishimwe Annicet yatangaje ijambo umutoza Adil yamubwiye mbere yo gukina umukino wa mbere muri APR FC


Ishimwe Annicet ufasha abataha izamu muri APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu y’abari munsi y’imyaka 17, atangaza ko afata umutoza we Mohammed Adil nk’ikitegererezo nyuma yo kumuha umwanya wo gukina mu ikipe ihatanira igikombe ku myaka ye 17 gusa.

Ibi yabitangaje mu kiganiro twagiranye nawe maze atuganirira ijambo rya mbere umunya-Maroc Mohammed Adil Erradi yamubwiye ubwo yamushyiraga mu bakinnyi 18 bari bitabajwe ku mukino wa shampiyona wa mbere yari agiye gukinira APR FC yari igiye guhura na Gasogi United Tariki 07/12/19 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ishimwe Annicet wari umaze iminsi mike azamuwe muri APR FC avuye mu Intare FC yigaragarije umutoza Mohammed Adil Erradi mu minsi mike yakoranye imyitozo n’ikipe y’ingabo z’igihugu maze umutoza amubwira ko agomba kubayiteguye kuko uyu mukino agomba kuwukina n’ubwo ari bubanze ku ntebe y’abasimbura.

Yagize ati: ”Ndibuka ko wari umukino twari tugiye gukina na Gasogi United i Nyamirambo imvura yari yaguye, mbona umutoza anshyize mu bakinnyi 18 bari bwitabazwe, akomeza ambwira ati tugushyizeho witegure isaha iyo ari yo yose uraza gukina. Ndibuka bari bamaze kudutsinda ibitego 2-1 ngiye kubona mbona baratubwiye ngo tujye kwishyushya nibuka ko umutoza yambwiye ngo ndi bukine nkigera aho twishyuhirizaga arampamagara mugeze imbere arambwira ati nari nabiguteguje nizere ko bitagutunguye nakugiriye icyizere nawe nyereka ko wiyizeye, maze nanjye numva biranshimishije cyane ku mutima nti ubwo bimeze bitya nta gisigaye ndinjira ndakina.”

Annicet kandi akomeza atangaza ko mu mikinire ye iyo afashe umupira aho yaba ari hose aba areba izamu, mu gihe izamu rifunze areba rutahizamu cyangwa se undi mukinnyi uri mu kerekezo cy’izamu akawumuha akenshi aharanira kwegera imbere ati: ”burya kuri njye ikiza imbere ya byose mu kibuga ni izamu.”

Annicet w’imyaka 17 afata umutoza Mohammed Adil nk’ikitegererezo mu bandi batoza kuko yamuhaye amahirwe ku myaka ye ikiri mike kandi atoza ikipe ihatanira ibikombe.

Yagize ati: ”Umutoza wacu azi kubana n’abakinnyi, azi kukwegera mu gihe gikwiriye akagutera imbaraga kugira ngo ubone umutoza ukinisha abana agakubitiraho kukwegera akanakuganiriza ni ibintu by’imbonekarimwe. Nkunda ukuntu ajya anyegera akambwira njyewe nkugiriye icyizere kandi urumva umuntu akubwiye atyo nawe umuha ibyo ufite byose.”

Muri uyu mukino wa mbere Ishimwe Annicet ukiri muto kurusha abandi mu ikipe, yakiniye APR FC ikaba yaratsinze Gasogi United ibitego 3-2 ku munsi wa 12 wa shampiyona, uyu musore akaba yarinjiye mu kibuga ku munota wa 63 asimbuye Manishimwe Djabel aza no gufasha ikipe y’ingabo z’igihugu gutahana intsinzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.