Irushanwa ngarukamwaka rya “Agaciro Developement Fund Tournament” rizahuza amakipe yabaye ane ya mbere muri shampiyona rigiye kuba ku nshuro yaryo ya gatatu riratangira uyu munsi.
Irushanwa rya “Agaciro Developpement Fund Tournament” ritangira uyu munsi rirafungurwa n’umukino uri buhunze iki ya APR na Etincelles uratangira saa cyenda, mu gihe wa kabiri uri buhuze As Kigali na Rayon utangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Nyuma y’imyitozo ya nyuma ya APR FC yakoze ni mugoroba i Shyorongi, kapiteni Mugiraneza yavuze ko biteguye neza iri rushanwa. Ati: tumaze igihe dutangiye imyitozo, kandi dukora imyitozo myiza kuko twanayikoraga turi hamwe, dusangira bimwe, turyama hamwe, ibi rero byadufashije kwitegura neza, tumeze neza ngira ngo nawe urabibona ko abasore biteguye neza iri rushanwa.
Mugiraneza yakomeje asaba abafana ba APR FC kubaba hafi nkuko babikoze umwaka ushize. Ati: abafana ba APR umwaka shize twafatanyije muri byose, aho byabaye bibi barihanganye bakomeza kudushyigikira, ndetse n’aho byabaga byiza nabwo baradushyigikiraga. Rero ndagira ngo mbasabe nkuko twabanye umwaka ushize, n’uyu mwaka tuzabane dufatanye muri byose bahere kuri iri rushanwa badushyigikira natwe turiteguye kubashimisha.
Mu bijyanye n’imyinjirire muri iri rushanwa, ku bafana bifuza kureba iyi mikino barishyura, muri VVIP ni ibihumbi 10,000, muri VIP ni ibihumbi 5000, ahatwikiriye n’ahasigaye hose ni 1000.