APR FC ibifashijwemo na Aimable, Issa na Muhadjili banyagiye Kiyovu Sport ibitego 3-0 yagukana amanota atatu y’umunsi wa 19 wa shampiyona.
APR FC yaje muri uyu mukino ishaka kongera kwigarurira ikizere ku bafana bayo nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize yari yatsinzwe na AS Kigali. APR FC yakoze akazi kayo mu gice cya mbere ubwo Nsabimana Aimable yafunguraga amazamu igice cya mbere kikarangira ari 1-0, ibindi bitego bikaza kuboneka mu gice cya kabiri.
Mu ncamake irebere mu mashusho ibitego APR FC yatsinze Kiyovu Sport.