Nyuma yo kwitwara neza mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona itsinda Musanze FC ibitego 2-0, APR FC yatangiye kwitegura umukino uzayihuza na Kirehe FC.
kuri uyu wa Gatanu saa tatau n’igice (09h30′) nibwo APR FC yari itangiye imyitozo i Shyorongi, imyitozo yakozwe mu gihe cy’isaha n’iminota makumyabiri, iyi myitozo yakozwe n’abakinnyi batakinnye ku munsi w’ejo, mu gihe abakinnye ejo, bo bakoze imyitozo yoroheje.
APR izakomeza imyitozo ku munsi w’ejo kuwa Gatandatu saa cyenda n’igice (15h30′) nk’ibisanzwe i Shyorongi nabwo bakazakora inshuro imwe ku munsi nkuko n’uyu munsi bakoze rimwe gusa.
Irebere mu mashusho ibitego APR FC yatsinze Musanze FC.