E-mail: administration@aprfc.rw

Irebere mu mashusho ibitego APR FC yatsinze Rwamagana City mu mukino wa shampiyona

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru nibwo shampiyona y’icyiciro cya mbere 2022-2023 yakomezaga ku munsi wayo wa 4, ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC ikaba yari akiriwe n’ikipe ya Rwamagana City, aho umukino urangiye ikipe ya APR FC yegukanye amanota nyuma yo gutsinda ibitego 3-2

Ni umukino wabereye kuri stade ya Ngoma, ari naho ikipe ya Rwamagana City yakirira imikino yayo, ni umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda zuzuye (15h00) ibitego bya APR FC byatsinzwe na Muhisha Gilbert ku munota wa 25′  icya kabiri gitsindwa na Nizeyimana Djuma ku munota 67′ mu gihe igitego gatatu cyatsinzwe na Niyigena Clement ku munota wa 88.

Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba izasubira mu kibuga tariki 12 Ukwakira aho izakira n’ikipe ya Marines FC mu mukino w’umunsi wa 5 wa shampiyona umukino uzabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.