
APR FC ikomeje imyiteguro y’umukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona ugomba kuyihuza na Kiyovu Sports kuwa 23 Ugushyingo 2022, uyu ukaba ari umukino ukomeye, ushobora no kugira uruhare mu kugira aho werekeza amahirwe y’igikombe cya shampiyona.
Kuri uyu wa kabiri ikipe y’ingabo z’igihugu yakoze imyitozo nyuma yo kuva mu kirihuko bari bahawe, ni imyitozo itari kugaragaramo abakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu ariko ikaba ari imyitozo yagaragayemo Kapiteni w’iyi kipe Manishimwe Djabell ukubutse mu bihano.
Kuri ubu iyi kipe irakomeza imyitozo ikomeye itegura umukino wa shampiyona ugomba kuyihuza n’ikipe ya Kiyovu Sports.
Amafoto yaranze imyitozo yo kuri uyu wa gatatu

















































