Umukinnyi wo hagati w’ikipe y’ingabo z’igihugu Muhisha Bonheur, yasobanuye uburyo yakiriye gukina bwa mbere CAF Champions League, aho avuze ko ari ibintu byamushimije cyane ko ngo ari ubwa mbere.
Ni mukiganiro uyu mukinnyi yagiranya n’urubuga rwa APR FC, asobanura byinshi birimo no kwisanga yambaye umwambaro w’iyi kipe avuga ko arizo zari inzozi ze kuva yatangira gukina umupira w’amaguru.
Yagize ati” Gukina bwa mbere imikino ya CAF Champions League ni ibintu byanshimishije cyane, kuko byari ubwa mbere mu mateka yanjye noneho tunitwara neza muri make byari ibyishimo kuri jye”
” Kuva ngitangira gukina umupira w’amaguru, numvaga nifuza kuzambara umwambaro wa APR FC kuko ni ikipe buri mukinnyi aba yifuza kujyamo, rero navuga ko inzozi zanjye za mbere nazigezeho ubu ndishimye meze neza .”
Mugisha Bonheur yasoje avuga ku mukino wundi wa CAF Champions League bafitanye na Étoile Sportive du Sahel yo muri Tunisia, aho yavuze ko ari umukino biteguye barabizi ko ifite izana rikomeye ariko ngo nabo biteguye gutanga ibyo bafite byose.
Yagize ati” Étoile Sportive du Sahel ni ikipe ifite izina ikomeye, ariko natwe turiteguye neza abatoza barimo kudutegura bishoboka natwe twiteguye kuzatanga ibyo dufite byose kugira ngo mukino uzagende neza”
Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba ikomeje imyitozo yitegura uyu mukino uzaba tariki 16 Ukwakira 2021 aho barimo gukora kabiri ku munsi mu gitondo ndetse na nimugoroba.