Abatoza b’inzobere batoranyije abakobwa 41 bagiye gukurwamo 30 bazaba bagize APR Women FC izahatana muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri, intego ikaba ari uguhita izamuka mu cyiciro cya mbere yahozemo inatwara ibikombe.
Ni mu ijonjora ryakozwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Ukwakira 2022, aho ku kibuga cya Don Bosco mu Gatenga hari hateraniye abakobwa bayingayinga 150, baturutse hirya no hino mu gihugu.
Ku kigero cya 95% y’abakobwa bitabiriye ijonjora, ni abadasanzwe bafite andi makipe bakinira usibye ay’ibigo by’amashuri bigaho, bityo zikaba ari impano zari zikeneye uburyo bwisumbuyeho bwo kugaragara.
Iryo jonjora ryakozwe n’abatoza nka Sogonya Hamissi Kishi, Rubona Emmanuel, Munyankindi Jean Paul, Byusa Wilson, Didier Bizimana, Amir Khan na Anne Mbonimpa, Umutoza mukuru wa APR Women FC.
Abakinnyi aba batoza bajonjoye hagiye gusuzumanwa ubwitonzi imyirondo yabo, hanyuma bake barimo bakiniye andi makipe harebwe amasezerano bayafitemo n’imiterere yayo, hanyuma hatoranywemo abakinnyi 30 bagomba guhita bashyirwa mu mwiherero kugirango bitegure shampiyona kandi banakomeze amasomo yabo asanzwe.



