Ni amatora yabereye mu karere ka Huye ku Itaba, inama yari iyobowe n’umuyobozi wungirije Bigenimana John, mu gihe umushyitsi mukuru yari Maitre Bonaventure Habimana umuyobozi uhagarariye abafana b’ikipe ya APR FC mu Ntara y’Amagepfo.
Ni igikorwa cyabanjirijwe no kwibuka nyakwigendera Nkusi Jean Baptiste wari uzwi ku izina rya Kinyata ari umuyobozi w’iyi Fan Club, nyuma hakurikiraho igikorwa cyo gutora umuyobozi mushya detse no kuzuza imyanya ya komite y’Intwari Fan Club.
Imyanya yatorewe n’abatsinze ayo matora kuri iyo myanya:
Perezida: Bigenimana John
Visi Perezida: Ntaganira Christophe
Umwanditsi: Hagenimana Théophile
Umubitsi: Valens Nyandwi
Ubukangurambaga: Mbatezimana Joseph
Mugemena Egide
Discipline: Kayutana Venuste na J. Damascene Nsengiyumva
Media: Brakagira Vincent na Amani Kubwimana Protais
Sociale: Mukangendo Jeanne d’Arc
Nyuma y’amatora, abayobozi batowe bakaba bavuze ko bagiye gukomereza aho bagenzi babo basimbuye bari gajeje mu gushyigikira no guteza imbere ikipe y’ingabo z’igihugu.