Friday, September 29E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Intsinzi y’Amavubi uyu munsi ndayizeye: Buregeya Prince

Myugariro wa APR FC n’ikipe y’igihugu, Buregeya Prince afitiye icyizere Amavubi ko ari bwitware neza mu mukino wa kabiri w’itsinda C u Rwanda ruri buhuremo na Maroc kuri uyu wa Gatanu guhera saa kumi n’ebyiri.

Ibi Buregeya arabitangaza abihereye ku mukino Amavubi yanganyijemo na Uganda, uko abasore bitwaye ndetse n’umukino mwiza bakinnye bafatanyije bitanga icyizere ko uyu munsi ari bushimishe abanyarwanda akongera amahirwe yo gukomeza muri 1/4 cya CHAN 2020.

Yagize ati: ”Abakinnyi b’abanyarwanda barashoboye babitweretse ku mukino wa mbere w’itsinda bakinnyemo na Uganda, ni ikipe yari iri gukina ifashanya kandi ubona ko iri hamwe yaba abatoza, abakinnyi bari bicaye ku ntebe y’abasimbura ndetse n’abari mu kibuga.

”Ku warebaga umukino kuri televiziyo wabonaga ko bimeze neza cyane, abakinnyi b’imbere bagaruka bagafasha ab’inyuma ndetse n’ab’inyuma bakazamuka bagafasha ab’imbere, kandi koko byaduhesheje gukina umukino mwiza uryoheye ijisho n’ubwo habuze amahirwe bimwe by’umupira ariko umukino wari uwacu.”

Ashingira ku mukino Amavubi yanganyijemo na Uganda atanga amahirwe y’uyu munsi.

Yakomeje agira ati: ”Kubera umukino mwiza batweretse rero niyo mpamvu nshingiraho mvuga ko umukino w’uyu munsi na Maroc tugomba kuwutsinda, kuko niwo mukino uri buduhe amahirwe yo gukomeza muri 1/4.”

”Maroc ni ikipe nziza ngendeye ku mukino bakinnyemo na Togo kuko narawukurikiranye, ni ikipe nziza ariko dukomeje kwitwara neza nk’uko twabigenje kuri Uganda ni ikipe twatsinda.

Intsinzi arayizeye.

”Intsinzi uyu munsi ndayizeye, kubw’izo mpamvu ka mbonereho nifurize intsinzi ikipe y’igihugu Amavubi na bagenzi banjye bose, amahirwe masa ndetse n’umuryango mugari wa APR FC tubari inyuma, abanyarwanda bose babari inyuma, muraza kutwereka umukino mwiza turabizeye kandi twizeye gutahukana intsinzi.”

”Maroc ni ikipe nziza ariko natwe turi ikipe nziza kandi ntabwo ari ubwa mbere twaba tuyitsinze, ntabwo ari ibintu bishyashya twaba tugiye guhura nabyo.”

”Reka tubikore kuko n’ubundi twarabikoze.”

 

Buregeya Prince w’imyaka 21 yakinnye imikino yose ya shampiyona y’umwaka wa 2018-2019 ndetse yabaye Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi y’abari munsi y’imyaka 20.

Imikino yahuje U Rwanda na Maroc:

Tariki ya 14 Nyakanga2008 i Kigali, Amavubi yatsinze Maroc  ibitego 3-1  mu mukino ubanza wo guhatanira itike y’imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi, nyuma y’icyumweru kimwe mu mukino wo kwishyura Maroc itsinda u Rwanda ibitego 2-0 muri Maroc.

Muri 2014 mu mukino wa gicuti amakipe yombi yanganyije 0-0, muri CHAN yabereye mu Rwanda muri 2016 Maroc yatsinze Amavubi ibitego 4-1 naho mu mukino wa gicuti muri 2017 Amavubi atsinda Maroc ibitego 2-0 kuri Stade Amahoro.

31 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *