Kuri uyu wa Mbere Tariki 27 Mutarama, nibwo Niyonzima Olivier Seifu yagarutse mu myitozo nyuma yo kugirira imvune mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona APR FC yatsinzemo Rayon Sports ibitego 2-0 Tariki 21 Ukuboza 2019 kuri Stade Amahoro.
Seifu w’imyaka 23 yagize imvune mu ivi yatumye acishwa mu cyuma kugira ngo abaganga barebe ikibazo yagize, basanga imvune ye idakabije amusaba kumara ukwezi adakina umupira bamwitaho umunsi ku wundi. Yaje kugaruka ku kibuga Tariki 21 Mutarama, akorana n’umuganga hanze y’ikibuga imyitozo yoroheje ifasha ivi rye gukomera kugira ngo azagaruke mu kibuga ameze neza kurushaho.
Nyuma yo gusoza imyitozo y’uyu munsi, Seifu akaba yatangaje ko n’ubwo atakinaga ariko yateraga bagenzi be akanyabugabo abasaba kwitwara neza ku mikino itandukanye babaga bagiye gukina ndetse yongeraho ko aje gufatanya na bagenzi be gutanga ibyishimo ku muryango mugari wa APR FC.
Yagize ati; ”Nishimiye kugaruka mu kibuga gufatanya n’abandi gushaka ibikombe nyuma y’ukwezi n’icyumweru ndi hanze, nari mfite imvune mu ivi biba ngombwa ko abaganga banyuza mu cyuma basanga bidakomeye cyane, nsanze ikipe ihagaze neza itaratsindwa haba muri shampiyona ndetse no mu gikombe cy’intwari turi guhatanira ubu, kandi ndishimira uko bagenzi banjye bakomeje kwitwara.”
”N’ubwo ntakinaga nakomezaga kubatera imbaraga nkabahamagara ndetse nkanabasura haba ku myitozo ndetse no mu mwiherero, mbasaba ko bakomeza gushyira umutima ku kazi tugakomeza kwitwara neza tukegukana ibikombe byose bikinirwa mu gihugu cyacu uyu mwaka.”
”Intego ngarukanye ni ugukomeza kwitwara neza nkafasha bagenzi banjye mu kibuga ndetse no hanze yacyo tugaha ibyishimo abayobozi bacu, abafana ndetse n’umuryango mugari wa APR FC.”
Kuba Seifu agarutse mu myitozo kuri uyu wa Mbere, bizatuma atagaragara mu gikombe cy’Intwari 2020, akaba ashobora kuzagaruka mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona APR FC izakiramo Marines FC kuri Stade ya Kigali tariki 09 Gashyantare 2020. Uretse Seifu, ba rutahizamu Mugunga Yves na Nizeyimana Djuma bo barakitabwaho n’abaganga bakaba bataratangaza igihe nyir’izina bazagarukira.
APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona igeze ku munsi wa 18 wa shampiyona n’amanota 42, ikaba izahura na Police FC kuri uyu wa kabiri mu mukino wa kabiri w’igikombe cy’Intwari nyuma yo gutsinda Mukura Victory Sports ibitego 3-1 ku Cyumweru cyashize mu mukino wa mbere.