Umukinnyi wo hagati wa APR FC Mushimiymana Mohamed araza guhura na Police FC yahozemo mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 30 Ukwakira kuri Stade ya Kigali.
Muhammed wakiniye Police FC imyaka ine ndetse igatuma azamura urwego rwe rw’imikinire, atangaza ko iyi kipe yahozemo yahindutse cyane ugereranyije n’iy’umwaka ushize gusa ngo intego APR FC ifite yo gutwara igikombe iri butume ikipe ye itahana amanota atatu y’uyu munsi.
Yagize ati: Uyu mukino twawuhaye agaciro gakomeye cyane kuko niwo uri butume dushimangira umwanya wa mbere ndetse ukerekana ko koko dufite intego yo gutwara igikombe, uraza kuba ukomeye kuko na Police FC yarahindutse cyane uhereye mu batoza ndetse n’abakinnyi.
Police FC ndayubaha ariko ngomba kuyitsinda kuko intego yanjye uyu mwaka ari uguhesha ikipe yanjye igikombe cya shampiyona.’’Police y’uyu mwaka ni ikipe nziza nayo ishaka igikombe, ifite umutoza mwiza, ikinisha abasore bakiri bato kandi bakina umupira wo hasi, nayo iri mu myanya y’imbere kuko nabo bahatanira igikombe uyu mwaka, ni umukino uri bube ukomeye ariko dufite intego yo kuwutsinda.’’
Mushimiyimana Mohammed akaba yagarutse k’ukuntu APR FC yiyubatse atangaza ko yafashe icyemezo cyo guhindura ikipe ndetse n’abatoza kuko yifuza kwegukana ibikombe byose bikinirwa hano mu Rwanda.
Yagize ati: ‘’Dufite ikipe nziza y’abasore bakiri bato, abatoza bacu ni abanyamwuga ku rwego rwo hejuru kandi baduha imyitozo myiza cyane ndetse n’ubuyobozi butuba hafi icyo twe dusabwa ni intsinzi gusa. Intego dufite uyu mwaka ni ugutwara igikombe cya shampiyona n’icy’amahoro yego bizatugora ariko dufite ubushobozi n’ubushake bwo kubigeraho.
Mohammed wazamukiye mu ishuri ry’umupira w’amaguru ya SEC ku myaka 16,ntiyatinzemo kuko nyuma y’umwaka umwe yerekeje muri AS Kigali yakiniye imyaka ibiri bimuhesha amahirwe yo kwerekeza ku mugabane w’Uburayi mu cyiciri cya mbere muri Hongria nyuma aza kugaruka ajya muri Police akinamo imyaka 4 ubu akaba ari muri APR FC.