E-mail: administration@aprfc.rw

Intare za APR FC ziherekejwe na Zone 1, Umurava, Gikundiro forever ndetse n’abafana ba Kiyovu Sport zatashye inzu bubakiye Nsaziyinka Damien

Abagize Fan Club ya Intare za APR FC batashye ku mugaragaro inzu bubakiye Nsaziyinka Damien warokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 , utuye mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Mwulire, Akagari ka Bicumbi, Umudugudu wa Bicumbi igikorwa cyatwaye asaga Miliyoni 7 FRW.

Ni igikorwa bakoze kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Kamena 2019 mbere y’uko bajya no gushyigikira ikipe yabo dore ko yari yanakiniye i Rwamagana. Iki gikorwa cyabanjirijwe no gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rw’Umurenge wa Mwurire, bashyira indabo ku mva ishyinguyemo imibiri y’abatutsi barenga gato ibihumbi 26 biciwe muri uwo Murenge.

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari Gen. Mubaraka Muganga, Umuyobozi wungirije mu ikipe ya APR FC akaba n’umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba. Uretse Intare za APR FC, iki gikorwa cyanitabiriwe na Fan Club ya Zone 1 n’Umurava nazo za APR FC, Gikundiro Forever ya Rayon Sports ndetse n’abafana ba Kiyovu SC.

Umuyobozi wa Intare za APR FC Uwase Claudio yabwiye abari bitabiriye uyu muhango ko igitekerezo cyo kuremera Nsaziyinka cyaturutse mu banyamuryango babo bafite amakuru y’ibyabereye i Mwurire, bahitamo ko ariho bakorera iki gikorwa, baza kwiyambaza ubuyobozi bwa Ibuka mu Murenge wa Mwulire maze bubaha umusaza Nsaziyinka.

Ati ” Buri mwaka tuba dufite igikorwa gikomeye cyo gukora. Uyu mwaka kwari ugushaka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye dukorera igikorwa. Twasanze inzu y’umusaza Damien imeze nabi cyane biba ngombwa ko tuyisenya tukubaka bushya. Twasanze inzu yari igizwe n’ibiti nabyo bishaje ndetse na shitingi utabona uko uyisana, abanyamuryango biyemeje ko dukomeza igikorwa twatangiye, bakoresha imbaraga zose , baritanga kugeza iyi nzu yuzuye, ndabibashimira.”

Uretse kubakira Nsaziyinka Damien, abagize Intare za APR FC banamuguriye intebe zo mu nzu, bageza amazi n’umuriro mu rugo rwe, banamugenera ibiribwa by’ibanze.

Visi Perezida wa Gikundiro Forever Fista Jean Damascene yashimiye Intare za APR FC kuba barabatumiye mu gikorwa nkiki cyo kubaka igihugu, anabashimira ko bagize uruhare mu kuzahura ubuzima bw’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, aboneraho nabo kubatumira mu gikorwa cyo gutaha inzu bubakiye uwarokotse Jenoside wo mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jali, Akagali ka Muko. Ni igikorwa bazakora tariki 29 Kamena 2019, asoza ababwira ko iminota 90 yo mu mupira w’amaguru ntikwiriye kudutanya.

Minani Hemed wari uhagarariye abafana ba Kiyovu SC yavuze ko ibikorwa byubaka igihugu aribyo bikwiriye guhuza abafana b’amakipe atandukanye aho guha agaciro iminota 90 bahanganiramo ku kibuga.

Ati ” Iki nicyo gikorwa twagakwiriye gushyira imbere kurusha amagambo atari meza cyangwa ibindi bikorwa bitubaka, twitwaje iminota 90′ yo mu kibuga. Ubu uwabwira umuntu uri mu Bubiligi ko hano hari abafana ba APR FC, Rayon Sports na Kiyovu SC ntibabyemera kuko basanzwe bazi ko aho ayo makipe yahuriye ari uguterana amagambo rimwe na rimwe akomeretsa imitima ya bamwe.”

Gen. Mubaraka Muganga wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yashimiye abafana ba APR FC ibikorwa bakora buri mwaka byo kubaka igihugu anavuga ko ari ibikorwa byunganira ubuyobozi bwa APR FC nk’umuryango mugari, mu kubaka igihugu muri rusange.

Gen. Mubaraka kandi yunze mu ry’abanjirije, avuga ko ibihuza abafana b’amakipe atandukanye aribyo byinshi.

Ati ” Ibiduhuza nibyo byinshi kuko umupira umara iminota 90, byakabya ikaba 120, ubuzima bugakomeza. Abahagarariye itangazamakuru musogongeze n’abandi batari hano. Umupira ni ahantu twagombye kujya dukura ibyishimo n’ubwo buvandimwe. Hemed yabivuze rwose. Uri kuri Radio yavuga ati ntamufana wicarana n’undi ariko abari hano ni ubuhamya babona…ninawo muco dukomora kuri Guverinoma y’Ubumwe. Ntitwakora ibitandukanye n’ibyo.”

Yaboneyeho n’umwanya wo gusaba abanyamakuru kutajya bibanda ku nkuru zatandukanya abafana b’ amakipe, ahubwo bakibanda ku bikorwa bibahuza. Yavuze ko amaze iminsi yumva ibiganiro by’imikino kuri Radio bishaka gusa nibiteranya abafana. Yakomeje avuga ko inkuru zubaka arizo abanyamakuru bagakwiriye kwibandaho bakareka izishyushya.

Ati ” Ubu mubonye inkuru ya Damien, muyivuge icyumweru cyose, nimuyirangiza muvuge ko Hemed wa Kiyovu na Claude wa Rayon Sports bicaranye n’abafana ba APR FC….izo nizo nkuru mukwiriye kwibandaho kurusha izudushyushya. Ni inshingano yacu twe turiho. Twasigariye gukora ibingibi, nundi munyarwanda wese ufite intege nke tuzasabwa kumusindagiza. Nsabe abaturanyi kujya tugira umutima wo gufasha, gutegereza aba kure tukajya tubikora ari uko habuze ubundi buryo.”

Gen. Mubaraka yasoje ashimira urubyiruko rutandukanye rwari muri icyo gikorwa. Kubwe ngo ntiwabona agaciro k’amafaranga ubaramo uburyo baba bitanze.

Ati “Uyu ni umuco mwiza ku rubyiruko ruba rwigomwe byinshi rukaza mu gikorwa nk’iki. Twe ntitubishyira mu gaciro k’amafaranga cyane, uwo mutima niko gaciro. Ntanubwo wabipima mu mafaranga ngo bikunde kuko abandi baba bagiye mu bindi bibarangaza bitanafite akamaro, ariko iyo muje mukadufashiriza umubyeyi nkuyu, akumva ko ashyigikiwe, ni ako gaciro twifuza.”

Leave a Reply

Your email address will not be published.