Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Intare FC yapimishije abakinnyi n’abatoza bayo COVID-19 mbere yo gutangira imyitozo

Kuwa kabiri Tariki 3 Ugushyingo, Intare FC yapimishije abakinnyi, abatoza n’abandi bakozi bayo COVID-19 mbere yo kwinjira mu mwiherero w’imyitozo bitegura gutangira umwaka w’imikino wa 2020-21.

Kuwa 19 Ukuboza 2020 nibwo biteganyijwe ko shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Rwanda izatangira, Intare FC ikaba imwe mu makipe azakina iryo rushanwa nk’uko bisanzwe.

Nyuma yo gusubukura ibikorwa bya siporo, Minisiteri ya Siporo na FERWAFA bashyizeho amabwiriza agomba gukurikizwa mbere yo gutangira imyitozo ku makipe y’umupira w’amaguru.

Intare FC yapimwe COVID-19

Abakinnyi 30, abatoza batatu n’abandi bakozi bashinzwe gufasha abakinnyi mu mibereho ya buri munsi ni bo bapimwe icyorezo cya COVID-19, bahita berekeza mu mwiherero ku i Rebero, mu murenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro aho ikipe Intare FC isanzwe ibarizwa.

Biteganyijwe ko Intare FC izatangira imyitozo kuwa gatatu tariki ya 4 Ugushyingo 2020, ikazajya ikorera imyitozo muri stade ya IPRC-Kigali buri munsi nimugoroba guhera saa kumi (4:00pm) kugeza saa kumi n’ebyiri (6:00pm).

Abapimwaga babanje gutanga imyirondoro yabo

Intare FC ni ikipe igizwe n’abakinnyi bakiri bato, ikaba ifite intego yo guteza imbere impano z’abana b’Abanyarwanda mu mupira w’amaguru, hagamijwe kurerera u Rwanda no gufasha kubona abakinnyi benshi kandi bakomeye mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Ikipe ya Intare FC iterwa inkunga n’ ubuyobozi bw’ Ingabo z’ Igihugu ndetse ikaba ihabwa abakinnyi b’ingimbi bagaragaje impano basoje gahunda y’amasomo y’ umupira w’ amaguru y’imyaka itatu mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC. Nyuma y’imyaka ibiri abakinnyi bamara bakina mu icyiciro cya kabiri, APR FC n’andi makipe arambagizamo abafite impano bakerekeza mu cyiciro cya mbere.

Intare FC ibarizwa i Rebero mu karere ka Kicukiro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *