E-mail: administration@aprfc.rw

Intabaza ku Itangazamakuru rya Siporo mu Rwanda

Itangazamakuru ni urwego rwubashywe ku isi yose no mu Rwanda byumwihariko cyane ko ubundi iyo rukora neza rugaragara nk’urumuri rumurikira rubanda. Ni nayo mpamvu abantu bose barifata nk’ububasha bwa kane muri buri mitegekere y’igihugu inyuma y’ ububasha Nshingamategeko, ububasha Nyubahiriza-tegeko n’ububasha bw’ Ubucamanza.

Itangazamakuru rya Siporo ni umuyoboro ukomeye abantu bamenyeramo amakuru y’imikino muri rusange na y’umupira w’amaguru ku buryo bw’umwihariko. Ni inkingi ya mwamba mu kubaka imikino mu Rwanda n’umukino w’amaguru by’umwihariko.

Itangazamakuru ni intwaro ikomeye ku iterambere ry’imikino ariko “rishobora no kuba intwaro isenya kandi kirimbuzi” y’iterambere ryayo. Basomyi b’iyi nyandiko, reka mbasangize uko mbona ibibazo biri mu itangazamakuru rya Siporo mu Rwanda, aho rigeze risenya umupira w’amaguru mu Rwanda n’impamvu mbona ituma risenya iterambere ry’umupira w’amaguru aho kuwubaka.

Abanyamakuru ba Siporo bamwe (nubwo atari benshi) bafashe gahunda yo gusebya amakipe atabamenyera icyo kurya cya buri munsi, ugasanga inshingano zabo mu binyamakuru bakorera, ari uguca intege ikipe bishyizemo kugira ngo ibe yatakaza imikino myinshi bityo ive mu isiganwa rigamije igikombe.

Na none nk’umukunzi w’umupira w’amaguru nkaba n’umukunzi wa APR F.C, ikipe mbona irajwe ishinga no guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda ihereye ku mashuri y’abana bato, gufasha abakinnyi b’Abanyarwanda kuzamura impano zabo, haba kubigisha umupira no kubageza ku iterambere rirambye, ndasoza ntanga inama y’uko mbona iryo tangazamakuru ryatera imbere.

Ibibazo mbona mu Itangazamakuru rya Siporo mu Rwanda

Abanyamakuru ba Siporo bamwe bigize Abakomisiyoneri b’abakinnyi (iyi ni conflit d’intêrets). Iyo umukinnyi arangije amasezerano cyangwa yifuza kuyasesa, bene abo banyamakuru batangira gukwiza ibihuha ngo akenewe n’ikipe iyi n’iyi kugira ngo indi yaba imushaka izamure ibiciro.

Bagira amafaranga bamusaba, ibi rero bituma abakinnyi badakorana nabo birirwa babakoronga kuri Radiyo bakorera n’ibinyamakuru bandikira bagamije kubaca intege ngo urwego rwabo rusubire hasi. Ikibabaje n’uko n’iyo bahamagawe mu ikipe y’igihugu, induru z’abo banyamakuru ziba nyinshi, bagatuka abo bakinnyi, Umutoza w’ikipe y’igihugu, FERWAFA na Minisiteri ya Siporo ntibabasige.

Ibi ni nako bigenda iyo hari umutoza utabamenyera ibyo kurya, baramukoronga bigatinda. Muzi ko ururimi ari rubi, hari n’igihe byanga kubera ko yaciwe intege agatsindwa imikino itari ngombwa.

Igihe bibasira umutoza n’abakinnyi hari n’igihe bibasira abayobozi b’ikipe bakora nk’aho ari abafana, barwana ishyaka ry’amakipe aya naya ndetse ntibatinya no kwegera amakipe bayasaba amafaranga kugira ngo bayavuge neza.

Abanyamakuru ba Siporo bamwe (bamaze kumenyerwa), bafashe umukinnyi w’umunyarwanda mu mupira w’amaguru nk’aho ari ikibazo mu iterambere ryawo. Ibi bituma amakipe abigisha umupira kuva ku bana bato, amakipe abakinisha, ahura n’ibibazo byo kunnyegwa ku buryo bibabangamira mu kugera ku ntego biyemeje (mwabaza APR F.C na Police F.C).

Ikibabaje ariko ni amazina ubona yuzuyemo ipfobya, aha navuga nk’amazina babita ya made in Rwanda na Kanyarwanda etc (nkaho ari bibi). Iri n’ipfobya rikabije rigira byanze bikunze ingaruka kuwarikorewe no k’umuryango nyarwanda muri rusange. Aba kandi baba bashimagiza abakinnyi b’ Abanyamahanga, bakavuga ko ikipe itabafite idakwiye gutwara igikombe mu Rwanda n’ibindi.

Baranarengera bakavuga ko ikipe y’igihugu yacu itazanyemo Abanyamahanga itagira aho igera nyamara ngo ugaya imfura z’iwabo bucya yimuka aka wa mugani w’ikinyarwanda.

Abanyamakuru ba Siporo bamwe bashyize imbere gutanga amakuru y’ibihuha. Usanga bene abo banyamakuru bavuga ngo hari ibyo bakuye mu nda y’isi kandi atari abazimu. Mu icwende, m’ukwezi n’ahandi. Aha rero nakomeje kwibaza impamvu y’ibi bihuha iranyobera, nkibaza niba abayobozi b’amakipe babima amakuru.

Ku mpamvu z’amatsiko negereye ubuyobozi bwa APR F.C mbubaza niba koko mu byukuri bwimana amakuru nkana. Ubuyobozi bwahise bunyereka amatangazo yabwo atumira abanyamakuru mu biganiro, bumbwira ko abavuga ibihuha ari nabo babuharabika.

Abanyamakuru ba Siporo abenshi babikora batarabyigiye yemwe nta n’ubumenyi bw’ibanze bafite ku itangazamakuru. Bahabwa akazi bagendeye ko ngo ari intyoza mukuvuga (Imisango) gusa ariko badafite ubushobozi bwo kumenya amategeko agenga umwuga wabo no kuyashyira mu bikorwa. Aha ntange urugero rw’ibihuha kandi ntawabimye inkuru mpamo, imyigaragambyo yo kwanga kwakira umutoza nyuma y’umukino ahubwo bakamukoronga.

Ntabwo u Rwanda rwaba rurangajwe n’iterambere muri byose (bituma nta mu nyarwanda ukibuka uko imyigaragambyo isa) ngo abanyamakuru ba siporo bo bakore iyo myigaragambyo kandi hari izindi nzira zo kunyuramo ngo ibibazo byabo bikemuke kinyamwuga.

Ibinyamakuru biha akazi abanyamakuru ba Siporo batarabyigiye najya inama, ko hanze aha huzuye Abanyamakuru benshi babyigiye babuze akazi.

Uko mbona ibibazo mu itangazamakuru rya Siporo bisenya umupira w’amaguru  mu Rwanda:

Abakinnyi b’ Abanyarwanda bashobora kwitera icyizere mu mwuga wabo bagasubira inyuma mu mikinire kubera ko ibitangazamakuru bya siporo byirirwa byigisha ko nta politiki ya Kanyarwanda cyangwa Made in Rwanda m’ umupira w’amaguru. Ibi bigira ingaruka ku makipe abakinisha bonyine bikanagira ingaruka ku ikipe y’igihugu.

Abanyamakuru bimakaje ibihuha bituma bagira abaturarwanda benshi babakurikira (nyine kuko ikinyoma kiraryoha n’ubwo gisenya), ugasanga bihanganishije abayobozi b’amakipe hagati yabo, abayobozi b’amakipe na FERWAFA, Minisiteri ya Siporo n’izindi nzego zireba iby’umupira w’amaguru mu Rwanda n’ahandi.

Kubangikanya ubukomisiyoneri bwo kuranga abakinnyi bashaka guhindura amakipe n’umwuga w’itangazamakuru biteranya amakipe, bihendesha amakipe akeneye umukinnyi ariko igikomeye abo banyamakuru bayobya rubanda rufana amakipe yabo, bakabateramo impagarara ku buryo bamwe basezera ku makipe bafanaga bituma ayo makipe abihomberamo rimwe na rimwe rwose agasenyuka.

Aho u’ Rwanda rugeze n’ugukoresha abanyamwuga babyigiye muri buri nzego z’imirimo. Ntibyumvikana rero ukuntu mu itangazamakuru rya Siporo, rifite abakunzi benshi ariryo rikoresha abakozi batabyigiye, bavanywe hirya no hino ngo ni uko bakunda iby’umupira w’amaguru. Itangazamakuru rikwiye kwiyubaha kuko ari ubutegetsi bwa kane, kuyobya abanyarwanda ni umunyuzo.

Umusozo

Basomyi b’iyi nyandiko, munyemerere nsoze nsaba inzego zose zifite aho zihurira n’umupira w’amaguru mu Rwanda arizo FERWAFA, Minisiteri ya Siporo, Abayobozi b’amakipe, Urwego rw’ Itangazamakuru rwigenzura, Ishyirahamwe ry’ Abanyamakuru ba Siporo, urwego rw’ Itangazamakuru muri FERWAFA, Police y’Igihugu na RIB ko ibyo mvuze hano, n’ubwo ari ibitekerezo byanjye bwite nk’umukunzi w’umupira w’amaguru mu Rwanda n’uwa APR F.C by’umwihariko, ko rwose byakurikiranwa bigakosorwa kugira ngo umupira w’amaguru mu Rwanda utazasenywa na bimwe mu b’itangazamakuru.

Ndasaba ko m’ugusoza umwaka w’imikino mu Rwanda, ikipe zabaye indashyikirwa mu guteza imbere impano z’Abanyarwanda, haba mu bana bato, haba kubazamura mu makipe makuru ndetse no kubohereza hanze y’igihugu kugira ngo bakine ahari imyitozo ikarishye, zajya zihabwa ibihembo byihariye. Ibi bizatuma amakipe yose yihatira kuzamura impano z’ Abanyarwanda aho kwirukankira ku banyamahanga akenshi batarusha n’abo banyarwanda.

Ndasaba ko, hahembwa abakinnyi n’abatoza b’abanyarwanda babaye indashyikirwa mu Rwanda guhera ku bana bato kugeza kubakina mu makipe akomeye mu Rwanda.

APR F.C, njye nyisabiye igihembo gitangwa na FERWAFA nk’ikipe yazamuye abakinnyi benshi (barenga 100) uhereye mu mashuri yayo y’umupira w’amaguru, abakinnyi bakinira amakipe atandukanye kandi bazamuwe nayo haba mu Rwanda no mu mahanga. Ibi byatuma kwishyiramo abakinnyi ngo niba Kanyarwanda cyangwa Made in Rwanda bicika.

Ndasaba ko, hajya hahembwa Umunyamakuru wabaye indashyikirwa mu guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda, abateje ibibazo mu mupira w’amaguru bagakeburwa byaba ngombwa bagahagarikwa igihe bateye ibibazo bikomeye nka biriya by’imyigaragambyo (negative solidarity). Ibinyamakuru kandi bigashishikarizwa guha akazi ababyize by’umwuga.

Nsoze nibutsa ko Amateka ya vuba yerekana ingamba leta y’u Rwanda yashyize imbere yo guha no kwongera ubumenyi ibyiciro by’abantu urugero abigishaga idini kdi bafite ubumenyi bucye muribyo barigishijwe bagaruka baramenye. Nabakora umwuga w’Itangazamakuru batarabyigiye nibigishwe. Abayobozi bacu bibutswe ko u Rwanda amateka mabi yarugwiririye harimo n’abanyamakuru batabyigiye, ni mutabare mucyebure hakiri kare.

Hakwiye kubaho ibiganiro byihariye bishyigikira iterambere ry’umupira w’abana b’ Abanyarwanda uhereye ku bato, abakuru n’abakina hanze. Harebwa ku bikorwa mu Bubirigi, ntibugira Champions ikomeye Iburayi, nyamara kubera guteza imbere abakinnyi b’abenegihugu, buri gihe buba buyoboye umupira w’amaguru ku isi.

By’ umwihariko nshimiye urubuga rwa APR F.C rwemeye gutambutsa intabaza yange. Nanone, mbashimire mwese uburyo mwakiriye iyi nyandiko. Harakabaho iterambere ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda
 
Umukunzi wa APR FC
(HB)