E-mail: administration@aprfc.rw

Inkoramutima za APR FC zaremeye abamugariye ku rugamba (Amafoto)

Inkoramutima za APR FC zigizwe n’abafana bayo bo muri za Fan Club zitandukanye, zaremeye abasirikare bamugariye ku rugamba bo mu Murenge wa Muyumbu, mu karere ka Rwamagana, zibagenera ibiribwa n’ubwisungane mu kwivuza bwahawe abantu 180.

Iki gikorwa cyabereye mu Kagari ka Murehe ko mu Murenge wa Muyumbu, cyitabirwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo, Bahati Bonny n’umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumvunyi Radjab, mu gihe ku ruhande rw’inkoramutima za APR FC, zo zari zirangajwe imbere n’abarimo rtd Col GB Ruzibiza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu Bahati

“Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumvunyi Radjab, yashimiye cyane Inkoramutima za APR FC ndetse n’ubuyobozi bwi kipe y’ingabo z’igihugu kuba bakomeje ibikorwa by’urukundo anavuga ko batigeze bahwema gukora ibyo bikorwa byiyongera ku mutima bagize ubwo babohoraga igihugu, abasaba ko iki gikorwa cy’urukundo cyaba ngarukamwaka.”

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana yashimiye cyane Inkoramutima za APR FC n’ubuyobozi bwa APR FC

“Umuhuzabikorwa w’abafana ba APR FC rtd Col Ruzibiza, nawe yatangiye ashimira Inkoramutima za APR FC kuba zarahisemo kujya mu Murenge wa Muyumbu kuremera abamugariye ku rugamba, aboneraho no gusaba aba bamugariye ku rugamba gukomeza kwishimira igihugu cyabo kuko bafite ubuyobozi bwiza bw’igihugu buhora bubazirikana igihe cyose, abasaba gukomeza kubaha nk’uko babitojwe. ”

Rtd Col Ruzibiza yabasabye gukomeza kuba intangarugero

“Umuyobozi  w’Inkoramutima  za APR FC, Sam Friend, nawe yunze mu ry’abamubanjirije, atangira ashimira abo ayoboye kubera gushyirahamwe kwabo, aboneraho no gusaba abamugariye ku rugumba kutiheba ahubwo bakumva ko bazirikanwa buri gihe kandi ko bakunzwe. Yabijeje ko nk’abakunzi ba APR FC bazakomeza kubaba hafi.”

Umuyobozi w’Inkoramutima za APR FC Sam yabijeje ko babahora hafi

“Murigande Charles uhagarariye abamugariye ku rugamba bo muri uyu Murenge, nawe yashimiye cyane Inkoramutima za APR FC ku gikorwa cy’urukundo zaberetse, ababwira ko aho bari hose nabo ari APR FC ku mutima, anaboneraho kubasaba kubashimirira cyane ubuyobozi bw’Ikipe y’Ingabo z’igihugu.”

Murigande uhagarariye abamugariye ku rugamba yashimiye Inkoramutima za APR FC

Inkoramutima za APR FC zahisemo kuremera ingabo zamugariye ku rugamba kuri iki Cyumweru tariki ya 04 Nyakanga, umunsi u Rwanda rwizirizaho isabukuru y’imyaka 27 kuva izari ingabo za APR (FPR) zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.