E-mail: administration@aprfc.rw

Incamake y’urugendo rwa APR FC mu mikino ya Gisirikare y’Ibihugu by’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba

Ikipe ya APR yitabiriye Imikino ya Gisirikare yahuje amakipe ahagarariye ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba ari byo u Rwanda, Uganda, Tanzania, u Burundi, Sudani y’epfo ndetse n’Igihugu cya Kenya ari nacyo cyateguye aya marushanwa, guhera ku Itariki ya 12 kugeza kuya 23 Kanama 2019.

 

APR FC ni imwe mu makipe yaserukiye Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), mu cyiciro cy’umupira w’amaguru hamwe n’andi yahagarariye indi mikino ari yo Basketball, Volleyball, gusiganwa ku maguru ndetse na Netball.

Itsinda ry’abasore 24 ryasesekaye mu mujyi wa Nairobi. Tariki ya 11 Kanama, bukeye ryitabira ibirori byo gutangiza iri rushanwa ryari rigizwe n’akarasisi kakozwe n’ingabo zihagarariye ibihugu bigize Afurika y’uburasirazuba. Nyuma y’uyu muhango, harakurikiyeho umukino aba basore bihereye ijisho wahuje KDF yari ihagarariye Kenya yatsinze FNDB yari ihagarariye u Burundi ibitego 4-0.

APR FC yari ihagarariye RDF yatangiranye intsinzi muri aya marushanwa, aho kuri Kasarani National Stadium yakiraga aya marushanwa, yahatsindiye Simba FC yari ihagarariye Igisirikare cya Uganda (UPDF) igitego 1-0, cyatsinzwe na rutahizamu Sugira Ernest ku munota wa 45 w’umukino.

Sugira Ernest yatangiye neza atsinda igitego ku mukino ufungura irushanwa

Umunsi wakurikiyeho ku Itariki ya 15 Kanama wari ikiruhuko. Bukeye kuwa 16 Kanama, abasore babyukira mu myitozo ku kibuga cya Baclays Football Club, bitegura umukino wa kabiri wagombaga kubahuza n’Igisirikare cy’u Burundi.

Abasore ba APR FC bari bafite intego yo gutahana igikombe nk’uko bari babyemereye abanyarwanda mbere yo kwerekeza Nairobi, baje gutsinda Muzinga FC yari ihagarariye igisirikare cy’u Burundi (FDNB) ibitego 3-0, byose byabonetse mu gice cya kabiri bitsinzwe na Ishimwe Kevin ku munota wa 52, Sugira Ernest ku munota wa 66, Ishimwe Kevin wigaragaje cyane muri uyu mukino, yaje gushyiramo icy’agashinguracumu nyuma y’iminota ibiri. APR FC isoza uyu mukino ihagaze ku ntebe y’icyubahiro n’amanota 6/6.

Ishimwe Kevin yatsinze igitego cya gatatu acenze abakinnyi batatu aroba Umunyezamu
Yakishimiye ashimira bagenzi be bishyushyaga bitegura gusimbura

Kuwa 18 Kanama ku bihugu byose byitabiriye aya marushanwa, byakoze ubukerarugendo bisura icyanya cyororewramo inyamaswa zitandukanye kizwi ku izina rya ‘’Animal Orphanage’’ kibarizwa muri Pariki Nasiyonali ya Kenya, iherereye mu karere ka Langata mu birometero 15 gusa mu burasirazuba bw’Umurwa mukuru Nairobi, ndetse n’Ingoro y’Ubwami bwa Kenya yitwa ‘’Bomas of Kenya’’.

Abasore ba APR FC baboneyeho umwanya wo kwihera amaso zimwe mu nyamaswa z’inkazi nk’intare, ingwe, isatura, inkura, impyisi, imbogo, ingona n’izindi. Hakaba habarizwamo n’izindi zisanzwe nk’inkende, ibitera, imbeba, imisambi, gasuku, impalage, ipusi n’izindi.

Nshuti Innocent (iburyo) yegereye intare ayireba n’amaso ku nshuro ya mbere
Intare umwami w’ishyamba ni imwe mu ntare zibungabungirwa muri Animal Orphanage
Kapiteni Manzi Thierry asohoka mu muryango w’umwe mu nzu zigize Bomas of Kenya

Ku itariki ya 20 Kanama, nibwo hakinwe umukino wa gatatu na TPDF yari ihagarariye igisirikare cya Tanzania, wagombaga guha APR FC icyizere cyo kwegukana igikombe cy’iri rushanwa, abasore ba RDF baje biyemeje gutsinda uyu mukino bakagira amanota 9/9, bagasigara bategereje uko biri bugende  hagati ya Tanzania na Kenya zazaga zibakurikiye.

Uyu mukino watangiye APR FC isatira cyane ndetse ku munota wa 10 gusa, rutahizamu Sugira Ernest wahiriwe cyane n’iri rushanwa yanyeganyezaga inshundura, n’ubwo TPDF yaje kwishyura iki gitego nyuma y’iminota ine gusa. Ku munota wa 43 w’umukino Ishimwe Kevin ukina imbere aca ku ruhande rw’ibumoso yacenze abakinnyi batatu ba TPDF, maze aroba umunyezamu anyeganyeza inshundura, igice cya mbere kirangira ari intsinzi ya RDF ku bitego 2-1 cya TPDF. Sugira Ernest wigaragaje cyane muri uyu mukino yaje gushyiramo icya gatatu ku munota wa 63, umukino aba ari nako uza kurangira.

Ishimwe Kevin yishimira igitego yari amaze gutsinda TPDF yari ihagarariye Tanzania

APR FC yakomeje guhesha u Rwanda ishema yari imaze kugwiza amanota 9/9, yahise yizera kwegukana igikombe mbere y’uko ihura na Ulinzi yari ihagarariye Igisirikare cya Kenya (KDF), dore ko muri iri rushanwa iyo amakipe anganya amanota bareba imikino yayahuje uko yagenze. TPDF yari ifite amanota atandatu yagombaga gukurikizaho ikipe ya UPDF, iyo iramuka iyitsinze yari kugira amanota icyenda ikanganya na APR FC, Kubera ko APR FC yatsinze TPDF ibitego 3-1 byayihaga amahirwe yo guhita yegukana igikombe.

Ikipe ya APR yakinnye umukino wayo wa nyuma na KDF yari ihagarariye Kenya, maze ntiwayihira itsindwa igitego 1-0 cyinjijwe na rutahizamu Oscar Wamalwa ku munota wa kabiri gusa w’umukino. TPDF yari ikurikiye APR FC n’amanota 6 yari yatsinzwe na UPDF ibitego 2-0, bidasubirwaho bihita biha RDF Igikombe cy’amarushanwa y’imikino ya Gisirikare cy’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba mu cyiciro cy’umupira w’amaguru.

Uretse igikombe cyegukanywe na APR FC ihagarariye RDF, Sugira Ernest akaba yarahawe igihembo nka rutahizamu watsinze ibitego byinshi, dore ko mu mikino ine gusa yanyeganyeje inshundura inshuro enye anganya n’abandi batatu.

Ni imikino yasojwe ku mugaragaro na Nyakubahwa Perezida w’Igihugu cya Kenya Uhuru Kenyatta
Uyu muhango witabiriwe kandi n’Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda General Patrick Nyamvumba (iburyo)
Lt. Rebero Josiane ashyikirizwa na Nyakubahwa Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta igikombe kegukanywe na APR FC
Rutahizamu Sugira Ernest yashyikirijwe igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi n’Umugaba mukuru w’Ingabo za Sudani y’epfo General Gabriel Jok Riak

Nyuma yo gusoza iyi mikino, Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, APR FC ikaba yagarutse mu Rwanda gukomeza kwitegura amarushanwa ari imbere, nk’igikombe cy’Agaciro Football Tournament ndetse na Shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Abafana benshi bari baje kwakira APR FC ubwo yasesekaraga ku Kibuga cy’indege mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rikesha ku Cyumweru
Myugariro Mutsinzi Ange yahawe impano y’agaseke n’umwe mu bafana wari waje kumwakira
Rutahizamu Danny Usengimana yakomewe amashyi nyuma yo kwitwara neza mu Mikino ya Gisirikare ihuza Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba
Myugariro Rwabuhihi Aimee Placide ashimirwa na Rujugiro umufana ukomeye wa APR FC nyuma yo guhesha ishema Igihugu
Abafana bafatiye amafoto y’urwibutso ku gikombe kegukanywe na APR FC
Kapiteni Manzi Thierry ni umwe mu bafatiweho amafoto ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali
Rutahizamu Sugira Ernest yishimiwe cyane n’abafana nyuma yo kwitwara neza agatsinda ibitego bine mu mikino ine
Abafana byabarenze bifatira igikombe

Leave a Reply

Your email address will not be published.