Rwabugiri Umar ni umukinnyi wageze muri APR FC umwaka ushize w’imikino avuye muri Mukura Victory Sports, yari agarutse mu ikipe y’ingabo z’igihugu nyuma y’imyaka itanu ayivuyemo dore ko yazamukiye mu ishuri ryayo ry’umupira w’amaguru yinjiyemo ku myaka 14 gusa.
Mu kiganiro kirambuye twagiranye, hari uburyo atangira inkuru ye yerekana ukuntu gusimbura Kimenyi Yves mu ikipe yari agarutsemo nta gitutu yamushyizeho ahubwo icyabanje kumugora ari uburyo bw’imikinire ibintu yari asangiye na benshi, gusa ngo yaje kuzamura urwego kubera ahanini inama z’umutoza Mugabo Alex wanamutozaga muri Mukura Victory Sports ndetse n’umushya waje kwiyongeraho Haj Hassan Taieb.
Twatangiye tumubaza niba nta gitutu byamuteye kwisanga agarutse muri APR FC yavuyemo akiri muto noneho aje gusimbura umunyezamu ubanza mu ikipe y’igihugu.
Yagize ati: ”Nta kibazo byanteye ahubwo naje nisanga kuko sibwo bwa mbere nari nkinnye muri APR FC, nayigiyemo bwa mbere nsangamo Ndoli Jean Claude na Ndayishimiye Eric ”Bakame” ni abantu bari hejuru kandi bafite amateka meza basize muri iyi kipe kuri Kimenyi Yves, numvaga nakomereza aho yari ageze kuko ni ikigero kimwe nanjye turangana kandi turaziranye, ubushobozi nari mbufite kandi numvaga niteguye neza.”
Tumubajije urwego yatangiriyeho shampiyona, Rwabugiri atangaza ko bitari byiza cyane kubera ko ahanini byatewe n’uburyo bushya bw’imikinire buri wese yagombaga kubanza kwibonamo.
Yagize ati: ”Dutangira shampiyona uburyo bw’imikinire bwarahindutse cyane muri APR FC mu ny’ukuri ntitwari tubumenyereye niyo mpamvu hagiye habamo kutitwara neza nk’uko byagakwiye hamwe na hamwe, abakinnyi twari tubuhuriyeho ni ibintu byari bishyashya kuri twe gufatisha vuba byabanje kungora gusa byaje kuza. Urebye ntabwo byari byiza cyane mu ntangiriro ariko nyuma byaje kugenda neza.”
Kuba ataratangiye neza nyuma amakosa akaza gukosorwa, uyu munyezamu atangaza ko abatoza be bamubaye hafi ndetse bamusaba kwima amatwi abari hanze y’ikipe kuko yaba umutoza mukuru Mohammed Adil uw’abanyezamu Mugabo Alex ndetse na Haj Hassan ari bo bari bazi neza uko amakosa agomba gukosorwa.
”Icyamfashije harimo abatoza cyane cyane umukuru Mohammed Adil wangiriye icyizere, ambwira ibyo nshoboye kandi ko ngomba kubikora nkanabyerekana kuko we ari byo yashakaga, yarambwiraga ngo si nite ku byo hanze bavuga ahubwo nkurikize ibyo we ashaka, ibyo yashakaga mu by’ukuri nibyo nakoraga nicyo cyamfashije cyane, icya kabiri ni umutoza Hassan baje kutuzanira utuganiriza cyane agafatanya na Mugabo Alex baramfashije cyane mu by’ukuri urwego rurazamuka.”
”Umutoza Mugabo yaramfashije cyane, cyane cyane ku bunararibonye yarambwiraga ngo Umar ibihe tugezemo nanjye nabibayemo, kubera ko yakinnye umupira ampa amateka yawo nanjye ngakurikiza aho yagiye aca. Yambwiraga ko nta cyizere yigeze agirirwa muri Mukura Victory Sports ku mukino we wa mbere kubera ko hari abanyamahanga benshi ajyamo bamuteze uwo mukino, yakomeje ambwira ko yakinnye uwo mukino umwe ahita akomereza mu ikipe y’igihugu Amavubi.”
”Ikintu mwigiraho cyane ni ukuntu ajya ambwira uko yateguraga imikino ikomeye kandi nanjye nabireba ngasanga ni ibintu biri ku rwego rwo hejuru, ni umutoza untera imbaraga umunsi ku wundi unyibutsa inshingano zanjye cyane cyane ambwira ko aho tugeze mpareba kandi ari ho heza, icya mbere ni ukuba maso ninsitara gato ndasigara kandi ari ho hantu hari haryoshye hanoroshye. Ni umuntu unyibutsa cyane nanjye nkazirikana izo nama zikamfasha kwitwara neza mu kibuga no kurinda ibyo tumaze kugeraho dushaka ibindi byiza birenzeho.”
Tariki 03 Mutarama nibwo umwarimu w’abatoza b’abanyezamu akaba n’inzobere mu gutoza abanyezamu yatangiye akazi muri APR FC, Rwabugiri akomeza atangaza ko Haj Hassan Taieb yamwigishije byinshi birimo gusoma umukino, kuworoshya gihe watangiye ukomereye ikipe.
Yakomeje agira ati: ”Umutoza Hassan dukunze kumwita Papa wacu, yaradufashije cyane mu mutwe ndetse no kuzirikana uburemere bw’umukino n’uko tugomba kuwuyobora. Gusoma umukino ugahita uwugabanyamo ibice ugamije kuwuyobora bitewe n’urwego watangiriyeho, ugenda ushishoza ureba niba uri buze kutworohera cyangwa kudukomerera ibyo byose mu kibuga hari igihe tutabyitaho ahubwo tuibuka gusa igihe twakomerewe kandi hari ukuntu wagabanya icyo gitutu ndetse ukanayobora umukino ku buryo watangira udukomereye ukaza kuworoshya bikarangira tuwutsinze akenshi ugasanga ukoze akazi gato cyane ukoresheje ubwenge.”
”Ikindi ni umugabo w’inararibonye ufite uburyo bw’imitoreze bugezweho muri iki gihe, yagiye atwigisha uburyo duhagarara mu izamu n’ibintu tugomba gukora mu gihe cya nyacyo, mu by’ukuri yatwongereye ibintu byinshi cyane.”
Rwabugiri hari uko asesengura imyitwarire ye muri shampiyona y’umwaka ushize:
”Twe abanyezamu hari uburyo abatoza bajya batubwira, aho kugenda uzamuka, umanuka, uzamuka, umanuka, biba byiza ukamanukira rimwe na none wazamuka ukazamukira rimwe ibyiza cyane rero ni ukuzamuka. Nkurikije ukuntu nitwaye mu ntangiriro ntabwo byangendekeye neza cyane ariko nahise nzamukira rimwe, yego aho shampiyona yarangiriye ntabwo byari byiza cyane nk’uko nabyifuzaga ariko byari ku rwego rwiza kandi nibyo twese twifuza muri uyu mwuga wacu.”
”Umwaka ushize wambereye mwiza kuko nawungukiyemo amasomo menshi, na none nywugiriramo ibyiza byinshi kuko twabashije kwegukana ibikombe bitatu nk’intego twari twihaye ujya gutangira. Mu by’ukuri ikinshimisha kurusha ibindi ni uko wagiye kurangira ndi kuzamuka kandi ni intego ya uri mukinnyi wese, ndi gukora cyane ku buryo umwaka utaha bizarushaho kuba byiza.”
Rwabugiri Umar yazamukiye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC yagezemo afite imyaka 14 gusa, azamurwa mu ikipe nkuru ku maka 17, yaje gukomereza mu makipe ya Musanze FC na Mukura Victory Sports yaje kuvamo agaruka mu ikipe y’ingabo z’igihugu mu mpeshyi ya 2019.