E-mail: administration@aprfc.rw

Imyaka umunani muri APR FC, Imikino 10 yamuhuje na Rayon Sports: Ibyo Butera Andrew atazibagirwa mu mukino APR FC yigeze gutsindamo Rayon Sports agasuka amarira

 

”Si kera cyane ni vuba aha mu mwaka ushize, igihe twari twihebye dukeka ko byose birangiye, twabonye Michel arekuye ishoti rikomeye cyane mu minota y’inyongera, umukino urangira dutsinze Rayon Sports ibitego 2-1. Nibwo bwa mbere nari nsutse amarira mu kibuga kubera ibyishimo”

Umukinnyi wo hagati wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi Butera Andrew yatangaje ko umukino bazakinamo na Rayon Sports ari umukino uzaba ukomeye ndetse ko umwibutsa byinshi bihora bimutera imbaraga mu mikino yose yakurikiyeho ndetse bituma agira icyizere ko bizisubiramo kuwa Gatandatu ubwo ikipe y’ingabo z’igihugu izaba yakiriye umukeba w’ibihe byose Rayon Sports.

Uyu musore udakunda kwibuka ibihe bibi yagiye agira mu buzima, atangaza ko imikino yagiye agiriramo ibihe byiza ari yo yamugumye mu mutwe ndetse akaba atazibagirwa w’umunsi wa munani wa shampiyona ya 2018-19 watumye asuka amarira kubera ibyawubayemo atari yiteze.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’urubuga rwa APR FC, akaba yatangiye atubwira ibyoyaba azi kuri Rayon Sports bagiye guhura mu mukino w’umunsi wa cumi na gatanu wa shampiyona.

Yagize ati: ”Rayon Sports ni ikipe nziza, urebye bamwe mu bakinnyi bayo bavuye hano muri APR FC twarakinanye ni abakinnyi beza kandi nayo ni ikipe iharanira gutwara igikombe uko yaba ihagaze kose ntabwo twayifata nk’ikipe yoroshye, izina turarizi n’uwo dukina nawe turamusobanukiwe niyo mpamvu turi mu mwiherero twiteguye kwitwara neza kuwa Gatandatu.

Agaruka ku mikino 14 ya shampiyona APR FC yarangije gukin aitaratsindwa n’umwe, Butera atangaza ko ikipe ye yakinnye nk’amakipe akomeye yose uko akina cyane ko n’ubwo biba byayigoye ariko birangira intsinzi iyigezeho.

Ati: ”Nkurikije imikino tumaze gukina twitwaye neza n’ubwo hari igihe byabaga byatugoye nko ku mukino twatsinzemo na Gasogi United, twayibanje igitego iratwishyura ndetse idutsinda n’ikindi, byadusabye ingufu nyinshi kugira ngo mu minota ya nyuma tuyitsinde bibiri byaduhaye intsinzi. Imikino ntabwo iba isa, ikipe ikomeye iyo ari iyo yose ihura n’imikino nk’iyongiyo kuko buri kipe niho iba ishaka gupimira ubuhangange bwayo, gusa intego yacu ni ugutsinda buri mukino harimo n’uzaduhuza na Rayon Sports.”

Butera Andrew ni Kapiteni wungirije wa APR FC

Butera w’imyaka 25 ndetse akaba na kapiteni wungirije wa APR FC, yerekeje mu ikipe y’ingabo z’igihugu mu mwaka wa 2012 avuye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya Proline ryo muri Uganda, akaba ari nawe umaze igihe kinini muri iyi kipe kurusha abandi, amaze gukina imikino 10 yamuhuje na Rayon Sports.

”Maze imyaka umunani muri APR FC, maze gukina imikino 10 yahuje ikipe yanjye na Rayon Sports. urebye neza ntabwo uyu mukino utandukanye cyane n’indi mikino yagiye iduhuza n’ubwo harimo ibintu bibiri bisa n’ibiri mu mitwe y’abantu cyane muri iyi minsi.”

”Icya mbere ni abakinnyi bavuye muri APR FC bakerekeza muri Rayon Sports ndetse n’abavuye muri Rayon Sports bakerekeza muri APR FC ku mpera z’umwaka ushize w’imikino, hazabamo guhangana birumvikana kuko bazaba bashaka kwerekana ko bari babikwiye kuba bamwe bari kuguma muri APR FC cyangwa se abandi berekeje muri APR FC kuko babiharaniye, na none bazaba bafite intego yo kwihimura ku bafana ku mpande zombi kuko bashobora kutazaborohera. Gusa ku giti cyanjye ndumva ari umukino nk’indi yose yabanje kandi tugomba gutsinda.

”Icya kabiri ni APR FC imze imikino 14 ya shampiyona idatsindwa, turifuza gusoza igice kibanza cya shampiyona nta n’umwe dutakaje. Abakeba bacu barifuza kudutsinda ngo baduhagarike gusa twe twiyemeje ko tugomba gukomera ku ntego yacu, byanadushobokera tugasoza shampiyona tudatsinzwe nk’intego ya buri mukinnyi wese muri APR FC, kandi turizera ko hamwe n’Imana intego yacu tuzayigeraho”

Butera amaze gusiba umukino umwe gusa muri 14 APR FC imaze gukina muri shampiyona 2019-20

Umukino atazibagirwa

Butera Andrew wagiye ahura na Rayon Sports kenshi atangaza ko n’ubwo amaze gukina imikino 10 yose ariko hari wamushimishije cyane utazamuva mu mutwe dore ko atajya abika mu mutwe we ibihe bibi yagiye agira mu buzima. Hari Tariki ya 12 Ukuboza 2018,  mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona ubwo APR FC yatsindaga Rayon Sports ibitego 2-1 kuri Stade Amahoro i Remera.

”Sinkunda kubika mu mutwe wanjye ibihe byambereye bibi, bityo sindi buvuge ku mikino yambabaje kuko imyinshi sinkinayibuka, gusa hari uwanshimishije ndetse ungaruka kenshi mu mutwe.

”Si kera cyane ni vuba aha mu mwaka ushize, igihe twari twihebye dukeka ko byose birangiye, twabonye Michel arekuye ishoti rikomeye cyane mu minota y’inyongera, umukino urangira dutsinze Rayon Sports ibitego 2-1. Nibwo bwa mbere nari nsutse amarira mu kibuga kubera ibyishimo”

”Twinjiye mu kibuga tubona stade yakubise yuzuye, abafana basakuza cyane birumvikana ko byari icyizere kuri twe tutItaye ku majwi y’abafana b’ikipe iyo ari yo, igice cya mbere twabanje Rayon igitego cyatsinzwe na Issa (Bigirimana) hanyuma dusubiye mu rwambariro uwari umutoza wacu icyo gihe Jimmy Mulisa  adusaba ko twahagarara ku gitego tugakomeza gusatira tukaba twabona ikindi, ntabwo byaje gukunda kuko umukino uri hafi kurangira (ku munota wa 83) batwishyuye igitego cyatsinzwe na Sarpong ndabyibuka neza. Igice cya kabiri ntabwo twagikinnye neza kuko twari 10 twabonye ikarita itukura ( yahawe Nizeyimana Mirafa) twatangiye kugarira maze baradusatira cyane bituma dukinira inyuma.”

”Uburyo bumwe twabonye mu minota y’inyongera twageze inyuma y’urubuga rw’amahina rwa Rayon Sports maze Michel (Rusheshangoga) arekura ishoti riremereye icyo gihe Rayon yafatirwaga na Bashunga ntabwo yashoboye kugarura umupira twese twahise dusimbukira hejuru twizera intsinzi kuko nta yandi mahirwe Rayon Sports yari kubona. Sinamenye aho amarira yaturutse kuko nari natangiye kwiheba ko umukino twawunganyje byarangiye. Ibi bihe nzahora mbyibuka kuko twabaye abagabo tukabasha gutahana intsinzi.”

Uyu musore atangaza ko abafana nabo bagira uruhare mu mikino ikomeye nk’iyi kuko batera abakinnyi akanyabugabo bigatuma bumva ko bashyigikiwe ndetse ko hari abo bagomba guha ibyishimo.

”Abafana baba bakenewe cyane, buriya iyo uri gukina ukumva hari abantu bagushyigikiye bikonhera imbaraga, yego hari ikintu badashobora guhindura mu mikinire ariko mu mutwe n’uburyo wumva amajwi y’abantu benshi bakuri inyuma uhita wumva utari kwirwanirira wenyine ahubwo wumva ko hari abantu bakuri inyuma bagushyigikiye kandi ugomba kurwanirira ishyaka.”

”Akenshi hari igihe mbanza hanze naba ngiye kwinjira nkumva abafana bakomye amashyi menshi, mpita numva ko hari ikintu ngomba guha abo bantu bangiriye icyizere bakanshyigikira, mpita numva ko ngomba kugira icyo mbishyura nkumva si ku bwanjye ahubwo ni ku bwabo.”

”Hari umufana witwa Murundi ujya ufana ari umwe asakuza cyane mu ijwi riri hejuru, iyo wumva iryo kwi riguhamagara rikongerera imbagara uri mu kibuga nta zindi nyungu agushakaho uretse ibyishimo, uhita wumva urukundo uwo muntu agufitiye ugahitamo gukora cyane kugira ngo witabe ukoresheje igitego nibura nawe atahane ibyishimo byatumye avuga izina ryawe iminota 90.”

Asman bakunze kwita Murundi ni umwe mu batera Butera akanyabugabo iyo ari mu kibuga

APR FC iri ku mwanya wa mbere kurutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 34, irakira Rayon Sports iyigwa mu ntege n’amanota 31, umukino uzabera kuri Stade Amahoro i Remera kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 21 Ukuboza 2019. Mu mikino 14 inaze gukinwa mu gice kibanza cya shampiyona ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba itaratsindwa n’umukino n’umwe wa shampiyona.

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.