Impuguke mu misifurire Munyemana Hudu yahuguye abakinnyi ba APR FC ku mategeko y’umupira w’amaguru mbere y’uko ikipe yitabira imikino ya CAF Champions league kuwa Gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo 2020.
Ni igikorwa cyatangiye saa yine za mu gitondo kuwa Kabiri, Hudu yibutsa abakinnyi amategeko asanzweho ndetse aboneraho no kubereka amashya yatangiye gukurikizwa muri Kamena uyu mwaka.
Yatangiye ababwira ko amategeko y’umupira w’amaguru yose uko ari 17 ariko ko bagiye kwibanda kuri abiri gusa ari nayo yahindutse cyane, irya 11 rijyanye no kurarira ndetse n’irya 12 rijyanye na coup franc direct na coup franc indirect, ndetse aca no mu yandi make arimo irigenga kwishimira igitego.
Abakinnyi bagiye babaza ndetse bagahabwa umwanya wo gutanga ibisubizo by’uko babona amakosa yakozwe mu gihe basubizaga bagenzi babo, maze Munyemana Hudu akaba ari we utanga igisubizo cya nyuma.


Nyuma y’aya mahugurwa, impuguke Munyemana Hudu yatangarije urubuga rwa APR FC ko iki gikorwa gisanzwe gikorwa, gusa uyu mwaka bakaba barahereye kuri APR FC kuko izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions league kugira ngo izajye muri iri rushanwa abakinnyi barasobanukiwe neza amategeko mashya agenga umupira w’amaguru .
Yagize ati: ”Ni ibintu dusanzwe dukora nk’abashinzwe ibirebana n’umupira w’amaguru sibwo bwa mbere bibaye n’umwaka ushize byarabaye, igihe cyose hagize amategeko ahinduka mu birebana n’umupira w’amaguru biba biri ngombwa ko bigera ku babishinzwe ari bo bakinnyi, ari bo batoza, ari bo basifuzi kuko nibo bazajya kuyashyira mu bikorwa mu kibuga. Bagomba kuyamenya rero kugira ngo bazakore akazi kabo bazi amategeko akagenga.”
”Amategeko yarahindutse bitewe n’ibibazo biriho, hari igihe haba hari ibibazo by’uko ibitego byabuze, bakareba ukuntu bagenda boroshya amategeko ngo biboneke, ibibazo by’amakarita y’imituku aboneka mu buryo budasobanutse, ibi rero ni ku nyungu z’umupira w’amaguru kugira ngo utere imbere. Intego rero ni ku nyungu z’umupira w’amaguru kugira ngo abaje kuwureba bishime, ibitego biboneke kandi habeho no koroherana mu kibuga (fair play). Nka APR FC yitegura imikino mpuzamahanga, bizayifasha cyane kuko izajya muri iyo mikino iri ku rwego rw’amategeko agezweho.”


Rutahizamu Tuyisenge Jacques, yatangaje ko ibi ari ibintu byiza cyane kuko bizabafasha mu kazi kabo nk’abakinnyi cyane ko bizatuma badakora amakosa yabahesha amakarita ya hato na hato.
Yagize ati: ”Ni ibintu byiza kuba uzi amategeko agenga akazi ukora cyane cyane mu mupira w’amaguru amategeko ahinduka umunsi ku wundi, hari amategeko mashya tubonye bwa mbere tutari tuzi ko yahindutse, ku ruhande rwacu bituma udashobora kubona amakarita aturutse ku makosa wowe utazi cyangwa hakaba hari n’andi makosa wakora bitewe no kutayamenya.”
”Ni byiza rero nka twe abakinnyi b’umupira bw’amaguru kuba tuzi ayo mategeko bizadufasha cyane muri aka kazi dukora. Abenshi hari ayo bazi, uretse aya mashya yahindutse gusa hari n’ayo tutazi kandi biba byiza kutwibutsa kuko ari menshi, hari amwe n’amwe tugenda twibagirwa ariko biba byiza n’iyo habayeho kongera kuyibutsa abantu.”

Ashimira cyane ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA riba ryatekereje ku bakinnyi rikaboherereza impuguke ikabigisha amategeko agenga akazi kabo kuko byorohereza urebwa nayo mu kibuga.
Yagize ati: ”Nashimira cyane FERWAFA iba yadutekerejeho ikatwoherereza abantu bo kuza kuduhugura ku by’amategeko, ni byiza nabashimira kuko ni ingenzi kuko ku ruhande rumwe byorohereza abasifuzi yewe n’abakinnyi hakabaho kumvikana ku makosa yabayeho mu kibuga, Nabashimira cyane kuri icyo gikorwa baba badukoreye.”
Munyemana Hudu ni umwarimu w’abasifuzi muri FERWAFA ndetse akaba ari n’umwe mu bagize akanama k’imisifurire muri FERWAFA, yatangiye uyu mwuga guhera mu 2000 kugeza 2016, yagiye asifura imikino itandukanye nkuwa 1/2 cya CAF Champions league mu mukino wahuzaga Mamelodi Sundowns na Zamalek muri 2013, ibikombe bya Afurika bitandutanye nk’icy’abari munsi y’imyaka 17 cyabereye mu Rwanda mu 2011.



Munyemana Hudu yasifuye kandi igikombe cya Afurika cy’abari munsi y’imyaka 20 cyabereye muri Algeria mu 2013, icy’abari munsi ya 23 cyabereye muri Senegal mu 2015 ndetse na CHAN yo muri 2016 yabereye mu Rwanda, nyuma y’iki gikombe nibwo yaje gusezera yinjira mu kwigisha abasifuzi. Kuri ubu ni umugenzuzi w’imisifurire mu mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF.
Drugs information leaflet. Long-Term Effects.
trazodone otc
Everything news about drugs. Get information now.
levaquin pill size
diltiazem uses
prednisone where can i buy