Umikino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda APR FC yari ifite mu mpera z’iki cyumweru,wagizwe ikirarane bitewe n’imyiteguro y’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ ifitanye umukino na Les Eléphants za Côte d’Ivoire mu mpera z’uku kwezi mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2019 kizabera mu Misiri muri Kamena.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league igize ku munsi wayo wa 21, ikipe ya APR FC yagombaga gusura ikipe ya Mukura VS mu mpera z’iki cyumweru, uyu mukino ntukibaye ahubwo wamaze girwa ikirarane.
Nk’uko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryabyandikiye amakipe yose mu ibaruwa bahawe yerekana impinduka ku ngengabihe ya shampiyona, uyu mukino uzasubikwa kubera ko abakinnyi b’iyi kipe bazitabira umwiherero w’ikipe y’igihugu.
Muri iyi baruwa, FERWAFA yavuze ko shampiyona izakomeza mu mpera z’iki cyumweru ku wa 16-17/03/2019 hakinwa umunsi wa 21 hamwe no ku wa 23-24/03/2019 hakinwa umunsi wa 22, ariko ku makipe afite abakinnyi bari munsi ya batatu mu ikipe y’igihugu Amavubi yahamagawe kuri uyu wa Mbere.
Yagize iti “Tuboneyeho kubamenyesha ko ikipe y’igihugu izatangira imyiteguro ndetse no kwitabira umukino wa nyuma wo mu itsinda H wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2019 kuva tariki ya 13/03/2019 kugeza tariki ya 24/03/2019, bityo ikipe izagira umubare w’abakinnyi mu ikipe y’igihugu uteganywa n’itegeko rigenga amarushanwa muri FERWAFA, imikino yayo izasubikwa, izakinwe ku minsi yavuzwe haruguru.”
Bitewe n’uko APR FC ifite abakinnyi 10 mu ikipe yahamagawe, na Mukura Victory Sports ikagiramo abakinnyi batatu, umikino aya makipe yari gukina ku munsi wa 21 wa shampiyona uzakinwa hagati ya tariki ya 27 Werurwe na tariki ya 05 Mata 2019.
Si ku munsi wa 21 wa shampiyona gusa APR FC itazakina, kuko no ku munsi wa 22 wa shampiyona umikino wabo wari kubahuza na Sunrise,nawo uzaba ikirarane kubera iri tegeko ry’abakinnyi batatu mu ikipe y’igihugu.
APR FC niyo iyoboye shampiyona n’amanota 48 mu mikino 20 imaze gukinwa, ndetse ni nayo kipe iziganye ibitego byinshi kurusha izindi kipe kuko izigamye ibitego 23, ikarausha amanota 4 amakipe ayikurikiye.