Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Imikino ibaye 40 ntawe uhigika abana b’u Rwanda, ni nyuma yo gutsinda Rayon sports

Shampiyona y’icyiciro cya mbere igeze ku munsi wayo wa kane, ikipe y’ingabo z’igihugu y’abakinnyi b’Abanyarwanda gusa itahanye intsinzi n’amanota atatu nyuma yo gutsinda ikipe ya Rayon Sports ibtego 2-1 kuri uyu wa Kabiri.

Ni umukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ni umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda zuzuye, ikipe y’ingabo z’igihugu yaje mu kibuga intego ari ugutsinda uyu mukino, ni nako bije kuyikundira ibasha gutahana itsinze y’ibitego 2-1.

Ni umukino kandi wagiye kuba benshi badaha ikipe ya APR FC amahirwe kubera gukinisha abene gihugu gusa, ariko ishyaka, umuhate n’umurava nibyo byigaragaje mu kibuga ubwo ikipe ya APR FC yihariraga umupira maze abari kuri stade bati dore abana b’Abanyarwanda.

Ibitego bibiri bya APR FC byabonetse muri uyu mukino, byatsinzwe na Manishimwe Djabel ku munota wa 39′ ndetse na Ruboneka Jean Bosco wagitsinze ku munota wa 43′

Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba igejeje imikino 40 hano mu Rwanda ntawe urahigika abana bu Rwanda dore ko iyi kipe abakinamo ari Abanyarwanda byerekana urwego aba basore bariho dore ko amakipe menshi batsinda aba arangwamo Abanyamahanga.

Nyuma y’ umukino w’ejo Umuyobozi wa APR FC Lt Gen Mubarakh Muganga yabajijwe uko yakiriye Intsinzi y’ikipe ye maze agira ibyo atugeza.

yagize ati: ” Mu izina ry’ Ubuyobozi, Abakunzi n’Abafana ba APR FC ndatangira nshimira byimazeyo Abakinnyi n’ Abatoza b’ikipe yacu ku intsinzi baduhaye turishimye. Ndashima n’ikipe twakiriye n’ubwo tubatsinda kenshi ni gake bemera ko batsinzwe ariko bongeye kwemera ko batsinzwe kumugaragaro ndetse bavuga ko twimwe na penarite yari gutuma dutahana ibitego birenze bibiri.”

“Ndashimira kandi n’abitabiriye umukino bose kandi mboneraho kwisegura kubatashoboye kuwureba byatewe no gushaka kwubahiriza ingamba za COVID-19 bituma batinjira muri Stade kandi bishyuye.”

“Umuyobozi wa APR FC kandi yongeye gushimira byimazeyo Abayobozi bicyubahiro ba APR FC badahwema gutanga ibisabwa ngo Abakinnyi bitware neza n’impanuro batanga zubaka iy’ikipe y’ingabo z’ Igihugu umunsi ku wundi.”

Asoza yongeye kuvuga kuri polotike n’icyerekezo cy’ Ubuyobozi cyo guha amahirwe Abakinnyi b’Abanyarwanda amahirwe yo kugaragaza ko bashoboye

yagi ati: “N’ubwo bisaba kwihangana ariko umusaruro ugaragaza ko kiriya cyerekezo ari inyamibwa cyane. Ubu tuvugana k’umukino wa gatatu w’iyi Shampiyona ikipe twahuye nazo zose zakinishije Abanyamahanga babo 05 babahashyi ariko ntibitubuza ku batsinda.”

“Ku bayobozi bagenzi bacu b’ikipe zindi, Abanyarwanda barashoboye ni mubahe amahirwe, ariko aka wa mugani ntemera cyane ngo *nyamwanga kumva nti yanze kubona* kubifuza gukomeza gukinisha abo bahashyi ndabasabira kwongererwa umubare wabo ukava kuri 05 bakaba 07 cyangwag 11 kugira ngo abasore bacu bajye babona aho bipimira. Nyamara ibitangwa kuri bariya biyambazwa bihawe abasore bacu bakora byiza kurushaho ubwo nibwo budasa bwacu.”

Tubibutse ko ikipe y’ingabo z’igihugu izasubira mu kibuga ku Cyumweru tariki 28 Ugushyingo ikina na RS Berkane yo muri Morocco kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *