Umunyezamu w’ikipe ya APR FC wahoze arindira Marines FC Ahishakiye Herithier, aratangaza ko umukino ikipe y’ingabo z’igihugu izakiramo iy’abasirikare barwanira mu mazi, ari uwo kwitondera cyane ko iyi kipe yagiye yitwara neza mu mikino yabanjirije uyu kandi ku makipe akomeye.
Marines FC yo mu karere ka Rubavu ihagaze ku mwanya wa karindwi namanota 24, harimo ayo yasaruye kuri Kiyovu Sports yatsinze 2-1 ku Mumena, yatsinze kandi Gicumbi FC 2-1 i Gicumbi, ndetse inatsinda Gasogi United ibitego 2-0 kuri Stade Umuganda.
Aha niho Herithier wakiniye iyi kipe mu mwaka wa Shampiyona wa 2018-19, ahera ashimangira ko Marines FC ari ikipe yo kwitondera kuko yakura amanota ku kibuga icyo ari cyo cyose.
Aganira na APR FC Website, uyu musore w’imyaka 21 akaba yatangaje ko Marines FC ari ikipe ikinisha abanyarwanda gusa, bafite imbaraga n’ubushake kandi nta kipe batinya baba bari ku kibuga cyabo cyangwa hanze yacyo .
Yagize ati: ”Marines ni ikipe nakinnyemo umwaka wose nkinana n’abakinnyi b’abanyarwanda bakiri bato, umutoza wantozaga icyo gihe Yves Rwasamanzi yahoraga atwumvisha ko tugomba kubakira izina ku makipe makuru kuko ari ho iterambere ryacu riri, buri gihe iyo twajyaga guhura nayo, umukino twawufataga nk’uwa nyuma uduhesha igikombe kuko twashakaga kwigaragaza ngo tubengukwe nayo makipe.”
”Iyo ukina na Marines FC ugomba kuba witeguye impande zayo zose kuko zikomeye, ikina umukino wo hasi, wihuta kandi ni ikipe iziranye, ifite ba rutahizamu beza b’abanyabwenge kandi batekereza vuba nka Mugenzi Bienvenue ndetse na Bahame Arafat, udacunze neza umunota uwo ari wo wose baguteza ikibazo, bityo rero nta mwanya natwe tuzabaha.”
Ahishakiye kandi akomeza atangaza ko APR FC abereye umunyezamu, ifata amakipe yose ku rwego rumwe kuko iyi ari shampiyona kandi ikipe ifite intego yo gutwara igikombe igomba gutsinda buri mukino.
Yakomeje agira ati: ”APR FC y’uyu mwaka ifite intego yo gutwara ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda, bivuze ko igomba gutsinda buri mukino, uyu uri mu izaduhesha amanota atatu ikatwongera amahirwe yo kugitwara. Twiteguye neza nyuma yo gutwara Igikombe cy’intwari turumva ko icya shampiyona ari cyo gikurikira.”
”Abafana nabasaba ko baza kudushyigikira ari benshi nk’ubusanzwe kugira ngo tuzatahane amanota atatu, dukomeze dushyire ikinyuranyo hagati yacu n’abadukurikiye.”
Ahishakiye Herithier yerekeje muri APR FC mu mpera z’umwaka wa shampiyona 2018-19 avuye muri Marines FC yagezemo akubutse mu Intare FC yari amazemo imyaka ibiri guhera 2016 kugeza 2018.
APR FC itaratsindwa umukino n’umwe wa shampiyona iri ku mwanya mbere namanota 42, irakira Marines FC iri ku mwanya karindwi wa namanota 24, umukino uzabera kuri Stade ya Kigali kuri iki Cyumweru Tariki ya 09 Gashyantare 2020 saa Cyenda z’igicamunsi.