E-mail: administration@aprfc.rw

Imihigo irakomeje ku ikipe y’Ingabo z’igihugu ibarizwamo abene gihugu gusa,Dutegereje Berkane ko itubwira aho tuzakinira :Lt Gen Mubarakh Muganga


Kuri iki cyumweru nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu yakinaga umukino wayo ubanza wa CAF Confederation Cup aho yahuraga n’ikipe ya RS  Berkane yo mu gihugu cya Morocco umukino ukaba warangiye nta kipe ibashije gutsinda igitego mu izamu ry’indi, bikomeza kuba amateka ko imikino ibaye 04 nta kipe yo hanze y’u Rwanda ibasha gutsindira APR F.C hano mu Rwanda.

Mu mikino 04 ikipe y’ingabo z’igihugu yakinnye itaratsndirwa m’urugo harimo uwo batsinzemo ikipe ya Gormahia ibitego 2-1, itsinda Mogadishu City Club ibitego 2-1. Inganya igitego 1-1 n’ikipe ya Etoile du Sahel ndetse inanganya 0-0 n’ikipe ya RS Berkane.

Ibi bitandukanye nuko  byari bimeze mu myaka yashize aho ikipe zo hanze zazaga gukina mu Rwanda zizi ko zigomba kuhatsindira kandi zigatsinda ibitego byinshi

Ariko kugira ngo ibyo byose bigerweho bifite aho biva

1.ubuyobozi bwiza kandi buharanira iterambere ry’umunyarwanda aho ari hose

Iyi kipe yigaruriye imitima ya benshi kubera umupira ikina kandi ukaba ukinwa n’abana babanyarwanda, ibyo byose ntibyari kugerwaho ubuyobozi  butaratanze amahirwe ku bana babo ngo berekane ko bashoboye. Kandi barabyerekanye

2. Abatoza beza

Ubuyobozi nyuma yo kubona impano z’abana babanyarwanda bwakoze ibishoboka byose ngo  abo bana bashyirwe mu biganza byiza by’abatoza, bushyiraho abatoza bamaze kwesa imihigo itandukanye muri ruhago ibyo ntitwakwirirwa tubyinjiramo cyane ikibuga kirivugira, imikino ibaye 40 ntawe urabatsinda.

Umuyobozi w’ikipe y’ingabo z’igihugu Lt Gen MK MUBARAKH yabajijwe icyo avuga nyuma yuwo mukino atarebye (kimwe nuwa Rayon) kubera indi mirimo yamufatiriye. Yasubije avuga ko ubuyobozi bwa APR F.C butangira bushimira Abakinnyi bayo uko bitwaye mu mukino wayo na Berkane ifite iki gikombe gihatanirwa ubu. Ati turashimira umunsi ku wundi ko abakinnyi berekana ko nabo bashoboye. Iki nicyo k’ingenzi.

Icya kabiri ubuyobozi bwa APR F.C butegereje ko R.S Berkane itumenyesha aho tuzakinira maze Abakinnyi bacu bagakomeza kwerekana icyo bashoboye. Umukoro nuwa Berkane na leta yabo. Sinasoza ntashimiye ubuyobozi bukuru bwa RDF, abakunzi n’ abafana ba APR F.C ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange uko bashyigikira APR F.C.

By’ umwihariko impanuro z’abayobozi bicyubahiro biyi ikipe y’ ingabo bagenera Abakinnyi bayo n’ungirakamaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published.