E-mail: administration@aprfc.rw

Imbaraga ntaho zagiye n’ubwo tutagize amahirwe yo kugera ku  bibuga : Gatete Thomson

Kubera ingamba zo kurwanya icyorezo cya Covid19, abari abakunzi b’umupira w’amaguru nabo bagizweho ingaruka zirimo kutongera kugaragara ku bibuga nk’uko byari bisanzwe,ariko nko ku bakunzi n’abafana bikipe y’ingabo z’igihugu APR FC ntubacitse intege ngo batererane ikipe mu rugamba yaririmo rwo gusaka shampiyona nkuko twabitangarijwe na Gatete Thomson ubarizwa muri Fanclub ya Zone1 akaba anahagarariye urwego rw’ubukangurambaga mu mujyi wa Kigali, ni mukiganiro yagiranye n’urubuga rw’iyi kipe.

Gatete yatangiye  avuga uko babonye iyi shampiyona aho yagize ati: “Iyi shampiyona dushoje twanatwaye tudatsinzwe, yatweretse ko ikipe yacu APR FC imaze kumenyerana Kandi umutoza wacu yamaze gutyaza buri mukinnyi Kuko uhawe amahirwe akajya mu kibuga  wese ubona ko  atanga umusaruro uri hejuru cyane ni shampiyona yaturyoheye cyane nubwo tutageraga ku bibuga ariko twabonaga amashusho y’ibitego ku mbuga za APR FC cyangwa no kuri RTV.”

Yakomeje avuga uko bagiye gukomeza kuba hafi y’ikipe dore ko izahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika yagize ati” Gahunda ntacyahindutse, ni ukuba hafi y’ikipe cyane tukayitera ingabo mu bitugu, tukayigaragariza icyizere nk’uko bisanzwe kuko turabizi ko bashoboye,nta kabuza izagera ku ntego yihaye.”

Tubibutse ko ikipe y’ingabo z’igihugu yasoje shampiyona y’uyu mwaka 2020-2021 ifite amanota 19 aho inganya n’ikipe ya AS Kigali ariko APR FC ikaba izigamye ibitego 20 mu gihe ikipe ya AS Kigali yo isoje izigamye ibitego 12

Nyuma yo kwegukana igikombe cya Shampiyona bivuze ko APR FC izahagarira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga ya Afurika CAF Champions League ya 2021/22

Leave a Reply

Your email address will not be published.