Umutoza w’ikipe ya APR FC Mohammed Adil Erradi arashimira cyane ubuyobozi ba APR FC bwamugiriye icyizere bukamwongera amasezerano y’imyaka ibiri, nyuma y’uko yari asoje umwaka wa 2019-20 atwaye ibikombe bitatu.
Kuwa mbere Tariki ya 17 Kanama nibwo mu muhango wo kwerekana umutoza mushya wungirije wa APR FC, Pablo Morchon, umuyobozi wungirije Maj Gen Mubarakh Muganga yatangaje ko umutoza mukuru Mohammed Adil yongereye amasezerano y’imyaka ibiri atoza ikipe y’ingabo z’igihugu.
Mu kiganiro kigufi twagiranye n’umutoza Mohammed Adil kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kanama 2020, akaba yatangiye ashimira ubuyobozi, abakozi ba tekinike b’ikipe, abakinnyi ndetse n’abafana batahwemye kumushyigikira kugeza ubwo APR FC igeze ku nzozi zayo.
Yagize ati: “Nashimishijwe cyane no kongera amasezerano y’imyaka ibiri mu muryango mwiza wa ARR FC hamwe n’abakozi ba tekinike (Pablo, Mugabo, Haj Taeib), ndashimira cyane abayobozi kubw’icyizere bangiriye, ndashimira n’abakinnyi ubwitange bwabo bagaragaje mu mwaka w’imikino wa 2019-2020.”
“Sinasoza ntashimiye abafana batubaye hafi kandi tuzakora ibishoboka byose kugira ngo tugere ku ntego zacu mu mwaka utaha wa 2020-2021.”
Mohammed Adil yahawe inshingano zo gutoza APR FC Tariki 02 Kanama 2019, ayifasha kwegukana ibikombe bitatu mu mwaka we wa mbere ari byo igikombe icya gisirikare 2019 gihuza amakipe y’ingabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’burasirazuba, igikombe cy’ Intwari 2020 ndetse na Shampiyona ya 2019-20 adatsinzwe umukino n’umwe.