E-mail: administration@aprfc.rw

Imbamutima za Karera Hassan wakinnye umukino we wa mbere muri APR FC

Myugariro w’ikipe ya APR FC Karera Hassan aratangaza ko yashimishijwe cyane no gukina umukino we wa mbere muri APR, cyane ko ngo abona ari indi intambwe yateye kuba ari mu ikipe y’ingabo z’igihugu.

Ni mukiganiro twagiranye n’uyu myugariro, tumubaza uko yabyakiriye gukina umukino we wambere ubwo bakinaga umukino wa gicuti na AS Maniema.

Yagize ati” Gukina umukino wambere muri APR nabyakiriye neza cyane, ni ibintu byanshimishije kuko kuba ndi muri APR FC, ni iyindi ntambwe nateye mu buzima bwanjye ngana imbere”

Karera Hassan yakomeje avuga ku isomo yakuye muri uriya mukino, aho yavuze ko wari umukino warimo ishyaka ryinshi gusa avuga ko yabonye bagomba kongeramo imbaraga mu myiteguro yabo barimo guhera mu izamu kugeza mu busatirizi

Yagize ati” Umukino wa gishuti twakinnye na As Maniema ni umukino wari urimo Imbaraga n’ishyaka ryinshi, gusa isomo rinini nakuyemo n’uko tugomba kongeramo imbaraga guhera mu izamu kugeza mu busatirizi tukumvira ni inama z’abatoza twese hamwe dufatanyije bizagenda neza mu mikino ya Champions League iri imbere”

Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba ikomeje imyitozo bitegura kwerekeza muri Djibouti ari nako barimo gukora imyitozo kabiri ku munsi mu gitondo na nimugoroba.

Leave a Reply

Your email address will not be published.