E-mail: administration@aprfc.rw

Imbamutima za Ishimwe Annicet wakinnye CAF Champions League ku myaka 17

Umukinnyi ukina hagati afasha ba rutahizamu mu ikipe y’ingabo z’igihugu, Ishimwe Annicet yatangaje ko yishimye cyane kuba yarakinnye umukino we wa mbere mpuzamahanga mu marushanwa ya CAF Champions League mu mwaka w’imikino wa 2020-2021.

Ibyishimo bya Annicet w’imyaka 17 y’amavuko bije nyuma y’aho uyu mukinnyi yakinnye iminota icumi ya nyuma y’umukino ubanza ubwo ikipe y’ingabo z’igihugu y’u Rwanda yatsinze Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya ibitego 2-1 mu mukino wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo 2020.

Mu kiganiro yahaye urubuga rwa APR FC, uyu musore yatangiye ashima Imana.

Yagize ati: “Mbere na mbere ni ugushimira Imana kuko niyo ibikora byose, ndashimira kandi umutoza nawe wangiriye ikizere kuri uyu mukino, ni iby’agaciro cyane kuri njye gukina imikino ya Champions League”.

Anicet yakomeje kandi atubwira ibanga yinjiranye mu kibuga yabwiwe n’umutoza mukuru wa APR FC Adil Erradi Muhamed ubwo yari asimbuye Imanishimwe Djabel ku munota wa 80 w’umukino,

Yagize ati: “Umutoza yarambwiye ngo nigirire icyizere nkine uko nsanzwe nkina kuko ari umukino nk’iyindi”.

Uyu mukinnyi ukiri muto kuri ubu ari kumwe n’abandi mu mwiherero wa APR FC bitegura umukino wo kwishyura wa CAF Champions League uzayihuza na Gor Mahia tariki ya 5 Ukuboza kuri sitade ya Nyayo mu mujyi wa Nairobi.

Ishimwe Annicet yazamuwe muri APR FC avuye mu Intare mu Ukwakira 2019, akina umukino we wa mbere ikipe y’ingabo z’igihugu yatsinzemo Gasogi United ibitego 3-2 muri shampiyona tariki ya 7 Ukuboza 2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published.