Umukinnyi wo hagati w’ikipe ya APR FC Manishimwe Djabel, aratangaza uko yiyumva nyuma yo gukira covid 19 yatumye atitabira umwiherero w’ikipe y’igihugu, anavuga ko barimo kwitegura neza umukino uzabahuza na Mogadishu City Club.
Ni mukiganiro uyu mukinnyi yagiranye n’urubuga rwa APR FC tumubaza uko yiyumva nyuma y’iminsi amaze agarutse mu myitozo ya APR FC, anatuganiriza icyatumye ava mu ikipe y’igihugu.
Yagize ati” Nibyo koko nahamagawe mu ikipe y’igihugu nitabira nk’abandi bose ngezeyo barampimye basanga naranduye covid 19, ibyo byatumye ntakorana imyitozo n’abandi, bampaye icyumweru kimwe ndi mu kato kugira ngo barebe ko naba narakize ngo nkorane imyitozo n’abandi, icyumweru cyarashize bongera kumpima basanga ndacyafite covid 19 bahise banyongera indi minsi biza kurangira mbonye ko bagenzi bange bamaze kumenyera imyitozo, naganiriye n’umutoza nyuma y’iminsi 11 basanze ndi muzima nsaba umutoza ko najya mu ikipe yange isanzwe kuko abandi bari baransize cyane, umutoza yaranyumvishe arandekura ngo nkomeze imyitozo kuko kumara iminsi 11 udakora imyitozo uri umukinnyi ntibiba byoroshye.”
Manishimwe Djabel yakomeje avuga ku mwuka yasanze muri APR FC, avuga ko yasanze bameze neza anavuga ko yashimishijwe no guhura n’umutoza mushya Jamel Neffati.
Yagize ati” Nyuma yaho ngarukiye muri APR FC, nasanze abakinnyi bameze neza nahuye n’umutoza mushya ( Jamel Neffati ) ni umutoza mwiza wisanzura ku bakinnyi, akunda kuganiriza abakinnyi ni umuhanga , dufite abakinnyi benshi bashya kandi urabona ko bafite inyota yo kugira icyo bakora mu mikinire yabo kandi ni abakinnyi bafite impano kandi urabona ko bumva abatoza , dufite ikipe nziza rwose.
Manishimwe Djabel yaboneyeho n’umwanya wo kugira icyo avuga ku ikipe ya Mogadishu City Club batomboye mu mikino y’amakipe yabaye ayambere iwayo.
Yagize ati” Imikino nya Afurika tugiyemo, ni imikino twiteguye neza ikipe ya mogadishu City Club, ni ikipe nziza burya ikipe iba yabaye iyambere mu gihugu cyayo, aho iba ihanganye n’izindi kipe, biba bivuze ko ari ikipe nziza bivuze ko tugomba kwitegura neza nk’uko twakwitegura indi kipe iyo ariyo yose dushobora guhura navuga ko ntayandi makuru tuyifiteho, kandi natwe turi ikipe nziza cyane .”
Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba ikomeje imyitozo yitegura umukino uzayihuza na Mogadishu City Club ugomba kuba mu kwezi gutaha kwa Nzeri hagati y’italiki 10-12 Nzeri.