E-mail: administration@aprfc.rw

Ikipe ya APR FC igeze muri 1/4 izamutse mu itsinda C mu mikino ya CECAFA Kagame Cup ari iya mbere nyuma yo gutsinda Heegan FC ibitego 4-0 mu mukino usoza itsinda.

APR FC yagiye gukina uyu mukino yaramaze kubona itike ya 1/4 kuko yari iyoboye itsinda n’amanota 6/6, ni mu gihe Green Eagles na yo muri iri tsinda rya C na yo yari yabonye itike ya 1/4 nyuma yo gutsinda Proline FC 2-1 mu mukino wabanje usoza itsinda wabereye na wo Nyamirambo.

Jimmy Mulisa yahisemo gukora impinduka mu bakinnyi babanjemo mu mikino ibiri yabanje y’itsinda, umunyezamu Rwabugiri Umar yaruhutse hajyamo Ntwari Fiacre, Mangwende na Omborenga na bo baha umwanya Niyomugabo Claude na Yusunu Nshimiyimana.

Si izi mpinduka gusa kuko ba Ally Niyonzima, Buteera Andrew na Djabel bavuyemo Mushimiyimana Muhamed, Nkomezi Alex na Danny Usengimana, ni mu gihe kandi Mutsinzi Ange Jimmy yaruhukijwe hakajyamo Rwabuhihi Aime Placide.

APR FC yorohewe n’igice cya mbere kuko ku munota wa 2 n’uwa 3 Danny Usengimana yatsinze ibitego ku mipira yari ahawe na Niyomugabo Claude.

Ku munota wa 16 uyu musore Niyomugabo Claude yatsinze igitego cya 3 nyuma yo gucika ubwugarizi bwa Heegan FC. Igice cya mbere cyarangiye ari 3-0.

APR FC yatangiranye impinduka igice cya kabiri havamo Manzi Thierry na Sefu, hinjiramo Mustinzi Ange Jimmy na Ishimwe Kevin naho ku munota wa 57 Mugunga Yves asimbura Danny Usengimana.

Uyu musore wagiyemo asimbuye Danny Usengimana yaje gutsinda igitego cya 4 ku munota wa 84 ku burangare bw’umunyezamu maze umukino urangira ari 4-0.

APR FC ikaba izamutse mu itsinda C n’amanota 9, Greens Eagles 6 mu gihe Proline FC ifite 3 na Heegan FC ikagira ubusa zo zanasezerewe.

APR FC ikaba izahura n’ikipe izaba iya 2 mu itsinda D ririmo gukinira i Rubavu.

Leave a Reply

Your email address will not be published.