Uyu n’umunsi wa Gatatu APR FC imaze iri mu karere ka Nyagatare, ari nawo munsi wa nyuma kuko izahaguruka inaha ku munsi w’ejo mu gitondo yerekeza i Muhanga.
N’amatsiko menshi, twifuje kumenya impamvu ki yatumye umutoza Dr Petrović ahitamo kuzana iyi kipe i Nyagatare, maze tugirana nawe tumubaza byinshi bijyanye n’imyiteguro y’ikipe ye.
Umunyamakuru: Coach muraho neza?
Umutoza: turaho tumeze n’abasore bameze neza ntakibazo.
Umunyamakuru: coach umaze icyumweru kimwe ugarutse, abasore bawe wasanze baratangiye imyitozo abandi bari mu ikipe y’igihugu utangirana nabo imyitozo, muri make duhe ishusho y’urwego bariho ukurikije imyitozo mu maze iminsi mukora.
Umutoza: ehhh icyo nakubwira, ubu turi mu myiteguro y’amwaka utaha w’imikino, gusa nabonye abasore bameze neza kandi bose bamaze iminsi bitwara neza mu myitozo ubu rero ndashaka kubareba mu mukino wo kumunsi w’ejo.
Umutoza Dr Ljubo Petrović, nyuma yo kumubaza uko bameze ndetse n’urwego arimo abonaho ikipe ye, twanamubajije niba ntabandi bakinnyi ateganya kongeramo mbere y’uko shampiyona itangira.
Umunyamakuru: coach hari abana bavuye mu Ntare FC bamaze iminsi bakorana namwe imyitozo, baba baramaze kuba abakinnyi ba APR?
Umutoza: oya ntibaremezwa nk’abakinnyi ba APR baracyari mu igeragezwa.
Umunyamakuru: coach nonese ukurije uko ubona ikipe yawe, urabona nta bandi bakinnyi uteganya kongeremo?
Umutoza: ehhh ndabona ikipe mu byukuri imeze neza, yenda uko dukomeza kugenda dukora imyitozo, dukina imikino ya gishuti bizagenda biduha ishusho nyayo y’ikipe dufite, turebe niba bishoboka cyagwa se twagumana aba dufite.
Umutoza Dr Petrović kandi twanaboneyeho kubaza impamvu yahisemo kuzana APR FC i Nyagatare ndetse tunamubaza ku zindi gahunda bateganya ziri imbere.
Umunyamakuru: coach ikibazo cy’amatsiko, kuki watoranyije akarere ka Nyagatare kuba ariho mwakomereza imyitozo??
Umutoza: erega iyo uri mu myiteguro nta nahamwe utakwitegurira, ufite ubushobozi ahantu hose wahajya ntabwo witegurira ahantu hamwe gusa, kuko n’ubundi iyo turi muri shampiyona tuza gukina inaha.
Umunyamakuru: coach nyuma yaha, ni izihe gahunda zindi mufite??
Umutoza: tuzava hano ejo ku Cyumweru mu gitondo tujye i Muhanga gukinana AS Muhunga izindi gahundi ziri nyuma y’uwo mukino muzazimenyeshwa.
Mu magambo make ngicyo ikiganiro twagiranye n’umutoza mukuru wa APR FC Dr Petrović mbere y’uko bahaguruka bava i Nyagatare.
lisinopril brand name uk