Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Ikiganiro kirambuye twagiranye na Zlatko umutoza wa APR FC atubwira uko ikipe ye ihagaze

Zlatko Krmpotić umutoza mukuru wa APR FC ngo ukwezi kurenga amaze muri y’ingabo z’igihugu, amaze kumenya urwego rwa buri mu kinnyi, imyitwarire n’imyifatire ya buri mukinnyi, yanavuze ko akirwana no kuba imikinire yifuza mu basore be.

Mu kiganiro twagiranye n’uyu munya Serbia, twamubajije icyo abona amaze guhindura muri iyi kipe, niba amaze no kumenya neza urwego rwa buri mukinnyi, ndetse tunamubaza niba abona abakinnyi be bamaze kumenya neza imikinire we yifuza byose yabidusubije.

Ati: maze ukwezi kurengaho icyumweru kimwe, iyo ukigera mu kazi aho hantu ari ubwa mbere ugiye kuhakorera, ubanza kuremamo urukundo rwawe abo mugiye gukorana, icyo nakigezeho kuko abo dukorana bose turuzuzanya, turumvikana yaba abayobozi, abatoza ndetse n’abakinnyi.

Ku cyo kuba maze kumenya neza abakinnyi banjye, na mbere y’uko ngera inaha, hari abakinnyi bamwe narinzi ariko nababonaga kuri tereviziyo ariko tudatinze icyo nakubwira n’uko igihe maze aha kirahagije kuba waba umaze kumenya buri mukinnyi, bose ubu ndabazi, nzi urwego rwa buri wese nzi n’imyifatire ya buri mu kinnyi.

Zlatko yakomeje atubwira ku mikinire ye yifuza muri APR FC. Ati: kugeza ubu ndacyarwana n’ikintu cy’imikinire nifuza muri iyi kipe ubu muri iki gihe nibyo ndimo nigisha abasore banjye kuko mu minsi ishize ntabwo byari byoroshye kuko twari dufite imikino yegeranye kuburyo bitakundaga ko nagira icyo nigishamo, ariko ndizera ko bigenda biza buhoro buhoro.

Tubibutse ko uyu munya Serbia Zlatko Krmpotić yageze mu Rwanda tariki ya 07 Gashyantare atangira akazi umunsi ukurikiyeho tariki ya 08 Gashyantare ari nawo munsi yeretswe itangazamakuru ndetse n’abakinnyi bose muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *