Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Ikiganiro kirambuye Chairman wa APR F.C yagiranye n’Abanyamakuru

Chairman wa APR F.C, Lt Gen MK Mubarakh, yavuze ko atibara mu bakandida bayobora Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) kubera inshingano z’akazi afite azifatanya no kuyobora APR F.C, bityo ko atakongeraho nizo kuyobora FERWAFA.

Ibi Umuyobozi yabigarutseho ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma y’umukino APR F.C yanganyijemo na AS Kigali igitego 1-1 kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 29 Mata 2023.

Ati “ntabwo ndi mu bakandida bo kuyobora FERWAFA kuko inshingano mfite ziraremereye. Ni iz’ubuyobozi bwa APR F.C ubu ni nyinshi kuri njye. Nkubu uyu ni umukino wa gatandatu ndebye mu mikino ibanza n’iyo kwishyura ya shampiyona. Ku muyobozi rero urebye imikino 06 kuri 27 imaze gukinwa, narabuze, wongeyeho rero ko nayobora FERWAFA waba udashaka ko itera imbere uyu munsi kuko mfite inshingano zindi ziremereye.”

Nyuma yo kunganya na AS Kigali byatumye iyi kipe y’Ingabo z’igihugu ikomeza kuba ku mwanya wa kabiri, aho irushwa amanota 03 na Kiyovu Sports. Chairman wa APR F.C yavuze ko kuba ikipe imaze imikino 03 itabona intsinzi yuzuye nta byacitse ihari.

Yagize ati “APR F.C imaze iminsi ikina idafite abakinnyi barimo ba myugariro Buregeya Prince, Niyigena Clement na Niyomugabo Claude bavunitse. Uretse ko umupira w’amaguru ubusanzwe ugira n’ibihe byawo. Imikino 04 tudatsinda ni ikibazo ariko mu mupira birashoboka byose, uretse niyo mikono n’itandatu yagera ariko ntabwo bihita biba byacitse.’’

Chairman, yaboneyeho kubwira abanyamakuru ko kuba iyi Kipe y’Ingabo imaze iminsi ititwara neza, bikwiye kugaragaza ko nta ruhare igira mu byo bamwe bayishinja birimo gutegura Abasifuzi, ko imikorere nk’iyo idakwiye kuko byaba aruguha abandi banyamuryango agaciro gake.

APR F.C ifite ijambo muri ruhago y’u Rwanda kuko usibye kuba ari iy’urwego rukomeye nk’igisirikare, binagaragarira mu bikombe 20 bya Shampiyona ifite muri 28 imaze gukinira kuva ishinzwe mu 1993. Ariko ubwo buhangange bwayo nti buyiha uburenganzira kw’ ijambo yakoresha mu buryo budakwiye.

Yakomeje ati “Abantu bamwe babaye mu Rw mbere ya 1994 barabizi, ubundi Chairman wa APR nkanjye, nkurikije ibyicyo gihe ngo na Caporal yaravugaga Umusifuzi agashyiraho (Caporal) yifuza, ariko uyu munsi muzi neza ko nka General ibintu byose byakagiye mu nyungu za APR, ariko siko bimeze kuko nawe ubwawe wivugiye ko tumaze imikino 04 bitagenda neza.’’

“Impamvu iyo mikino ishize bitagenze neza si uko ntashobora gutanga amabwiriza, bakayumva ariko ibyo ntibikwiye muri ruhago. Fair-play ni ituma abantu bose babona ibyo bakwiye kuba bakoreye.’’

Muri icyo kiganiro n’ Abanyamakuru, yongeye gushimangira intego z’iyi kipe abereye ku ruhembe ko gutwara ibikombe byose bikinirwa mu gihugu ari yo ntego, ariko by’umwihariko igikimbe cya Shampiyona.

Ati “kuri APR F.C, intego n’ intsinzi, igikombe cyose gikinirwa mu Rw tugomba kugitwara. Kuri APR F.C, nababwiye ko tutabonye igikombe cya Shampiyona, icyo cy’Amahoro ntabwo ki gisimbura rero.”

Shampiyona irabura imikino 03 ngo igere ku musozo. APR F.C iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 54, gukotana ni kwose.

Kurikira ikiganiro kirambuye Chairman wa APR F.C yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’umukino wa APR FC na AS Kigali.

Ikiganiro kirambuye Chairman wa APR F.C yagiranye n’Abanyamakuru