Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Ijambo nyakwigendera Lt Gen Jacques Musemakweli yambwiye ndarizirikana cyane kandi ryagiye rimfasha kenshi mu iterambere ryanjye: Buregeya Prince

Myugariro wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, Buregeya Prince aratangaza ko azirikana umusanzu wa nyakwigendera Lt Gen Jacques Musemakweli watabarutse tariki ya 12 Gashyantare 2021.

Buregeya w’imyaka 22 yerekeje mu ishuri ry’umupira bw’amaguru rya APR FC mu mwaka wa 2015, atangaza ko nyakwigendera yabasuraga kenshi ndetse akababwira amagambo abatera imbaraga yatumye baba abagabo.

Yagize ati: ”Icyo ntamwibagirirwaho, Afande yari umubyeyi, yari umubyeyi twese twishimiraga ari abakinnyi ari staff, twishimiraga uburyo yatuyoboragamo, uburyo yatubaga hafi, mu myitozo, ku mikino akaduha impanuro zitwereka ko tugomba gutsinda kandi tubishoboye, ni ikintu ntakwibagirwa. Uretse natwe n’umuryango mugari w’abakunzi b’umupira w’amaguru bari inshuti ze kuko yari umukunzi w’umupira ku buryo bugaragara, yitabiraga imikino myinshi yaba atitaye ku ikipe yakinaga.”

Haciyeho igihe kinini Buregeya Prince amenye nyakwigendera.

Yagize ati: ”Haciyeho imyaka myinshi Afande mumenye, tujya mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC niwe wari umuyobozi wa APR FC ndetse n’ishuri ry’umupira w’amaguru ryayo, icyo gihe yakundaga kudusura cyane atwereka urukundo rwinshi.”

”Hari amagambo yihariye nibuka kandi ntazibagirwa yambwiye muri 2018, yarambwiye ati ‘niba ukoze neza haranira guhora ukora neza nibyo bizatuma utera imbere mu mupira w’amaguru no mu bindi byose’.”

Akomeza agira ati: ”Ni ijambo rikubiyemo byinshi cyane nitaho mpora ntekereza cyane kandi ryagiye rimfasha kenshi mu iterambere ryanjye.”

Nyakwigendera Lt Gen Jacques Musemakweli (ubanza ibumoso), Rtd Lt Col Sekaramba Sylvestre (hgati) na Cpt Kavuna Elias (iburyo) bakurikira imyitozo ya APR FC muri 2019

Yamubereye umubyeyi.

Yagize ati: ”Yambereye umubyeyi mwiza sinamwibagirwa, ni igihombo gikomeye tugize kubura umuntu watureze akatugira abagabo kandi agaharanira ko tuvamo abakinnyi beza, ndamusabira Imana imwakire mu bwami bwayo.”

”Naboneraho no kwihanganisha umuryango we, abakunzi ba APR FC ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange, tubuze umwe mu bantu bari badufatiye runini mu mupira wacu, gusa Imana imutuze aheza.”

Buregeya Prince yabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu  Amavubi y’abari munsi y’imyaka 20

Lt Gen Jacques Musemakweli yabaye umuyobozi wa APR FC guhera muri 2013 ubwo yasimburaga Maj Gen Alex Kagame wari ugiye gukomereza amasomo hanze y’u Rwanda. Yatwaranye na APR FC ibikombe bya shampiyona bitanu byikurikiranya guhera mu mwaka 2013-2016,20 na 2017-18 na 2019-20. ndetse n’Ibikombe by’amahoro bibiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *