E-mail: administration@aprfc.rw

Igitego kimwe cya Muhadjiri gifashije APR FC gukomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona

Ikipe ya APR FC yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona nyuma yo gutsinda Etincelles FC ibitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu.

Hakizimana Muhadjiri yafunguye amazamu ku munota wa 27′ igitego yatsinze kuri penarite nyuma y’ikosa ryari rikorewe kuri Byiringiro Lague mu rubuga rw’amahina.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, ikipe ya APR FC yahise igira amanota 48 mu mikino 20 ya shampiyona ndetse inongera n’umubare w’ibitego izigamye kuko ubu izigamye ibitego 23.

Ku ruhande rwa APR FC, yagiye isimbuza abakinnyi batandukanye aho Sekamana Maxime yasimbuwe na Nshuti Innocent, Nshuti Savio Donique asimburwa na Nizeyimana Mirafa naho Hakizimana Muhadjiri asimburwa na Mugunga Yves.

Nyuma y’uyu mukino, APR FC izasura Mukura VS mu mukino w’umunsi wa 2i wa shampiyona kuri stade ya Huye.

Leave a Reply

Your email address will not be published.