Myugariro w’iburyo wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi Omborenga Fitina, yatangaje ko icyo atekereza ku mukino wa mbere wa Champions league ari intsinzi no gufatanya na bagenzi be.
Ibi yabitangaje mu kiganiro kigufi twagiranye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, amasaha make mbere y’uko ikipe y’Ingabo z’Igihugu yakira Gor Mahia yo muri Kenya mu mukino w’ijonnjora rya mbere rya CAF Champuons league kuri Stade ya Kigali guhera saa cyenda z’umugoroba.
Yatangiye adutangariza ko abatoza bahaye abakinnyi ibyari bikenewe byose ndetse ko uyu munsi ari wo wa nyuma wo kubyerekana.
Yagize ati: ”Abatoza babashije kuduha ibyo twari dukeneye, kugeza uyu munsi muri ayo mezi abiri dushobora kuba twitoje kuwa Gatandatu niwo wa nyuma wo gushyira mu bikorwa ibyo abatoza bamaze iminsi batwereka, kandi tugomba kubigeraho byanze bikunze.”
”Icyizere kirahari iyo mbona abakinnyi dukinana turumvikana, tugakorera hamwe nk’ikipe umutoza, ibyo atwigisha ni ibintu bitugirira akamaro mu buzima bwa buri munsi binatwigisha ibintu byinshi mu kibuga, bityo rero nkaba numva ko byanze bikunze ari ryo herezo tugomba gusorezaho ibyo umutoza yatwigishije tukamwereka ko twabifashe neza.”
Omborenga yakomeje atangaza ko ikimuri mu mutwe ari ugufatanya na bagenzi be ndetse n’intsinzi.
Yakomeje agira ati: ”Mbere na mbere icyo ntekereza ni ugufatanya na bagenzi banjye ikindi ntekereza ni intsinzi, kuko intsinzi niyo ya mbere iruta byose kandi tugmba kubigeraho.”
”Icyizere kirahari 100% n’abafana n’ubwo batagera ku kibuga ariko tuba tubizi ko baturi inyuma isaha n’isaha, ibyo bintu byose biduha icyizere, usibye na njye n’abatoza baba babizi ko bazagera kure hashoboka.”
”Ku ruhande rw’abayobozi baradufashije kuri buri kimwe cyose gishoboka, nta kibazo na kimwe dufite ahubwo ni twebwe tubarimo ideni, hari ibyo tugomba gusoza kuko bo buri kimwe cyose baragiteguye kugira ngo umunsi w’umukino uzagere tumeze neza.”
Ubutumwa yageneye abafana.
”Icyo nabwira abafana ni uko badushyigikira n’ubwo batazaba bari ku kibuga ariko twe tuzaba tuhababereye, bagomba kudushyigikira aho bari hose natwe akazi bakaturekere tuzabashimisha.”
Umukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions league APR FC yakiramo Gor Mahia urakinwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo saa cyenda zuzuye z’umugoroba kuri Stade ya Kigali, mu gihe uwo kwishyura uzakinirwa muri Kenya hagati ya tariki ya 4 na 6 Ukuboza 2020.
Ikipe y’ingabo z’igihugu ifite intego yo kugera mu matsinda ya CAF Champions league, gutwara CECAFA Kagame Cup ndetse no kwegukana ibikombe byose bikinirwa imbere mu gihugu umwaka utaha w’imikino.