E-mail: administration@aprfc.rw

Icyo Mutsinzi Ange ashingiraho yemeza ko APR FC izitwara neza umwaka utaha kurusha uko yitwaye umwaka ushize

Myugariro wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi  Mutsinzi Ange, yemeza ko ikipe y’ingabo z’igihugu izitwara neza umwaka utaha w’imikino ugereranyije n’umwaka ushize ashingiye k’ukuntu yiyubatse izana umutoza uzobereye mu kongera imbaraga abakinnyi, abakinnyi yongeyemo bazayifasha umwaka utaha haba mu marushanwa y’imbere mu gihugu, mu karere ndetse no ku ruhando nyafurika, gukaza imyitozo mu gihe imikino itaremerwa gutangira ndetse no kuzakora bafite intego yo kwandika amateka mashya.

Ibi Mutsinzi yabitangaje mu kiganiro twagiranye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, aho yatangiye atuganirira ku buryo ikipe ibayeho muri iki gihe yitegura gutangira imyitozo izakorwa mu buryo bwa rusange igihe itangazo rya Leta ribyemeza rizaba risohotse.

Yagize ati: ”Twiteguye neza urebye uko abatoza bari kutwitaho, baradufasha umunsi ku wundi kugira ngo tuzagaruke tumeze neza nyuma y’igihe kinini tudakina, cyane cyane nk’umutoza mushya ni umutoza mwiza cyane Pablo Morchón arimo aradufasha cyane atwongerera imbaraga twe nka APR FC tumeze neza muri rusange dutegereje ko badufungurira imyitozo rusange.”

Mutsinzi Ange asanga umwaka utaha uzabera mwiza ikipe y’ingabo z’igihugu kurusha uwawubanjirije
Umunya-Argentine Pablo Morchón ukomeje kongera imbaraga abakinnyi ba APR FC ni imwe mu ntwaro izabafasha kugera ku ntego z’ikipe y’ingabo z’igihugu

Yakomeje atangaza ko abakinnyi APR FC yongeyemo ari beza cyane ndetse ko bitwaraga neza mu makipe bakinagamo ndetse ko nta kabuza ko bazafasha ikipe y’ingabo z’igihugu kugera ku ntego zayo.

Yagize ati: ”Ni abakinnyi beza urebye mu makipe bakinagamo bitwaraga neza cyane, by’akarusho ukareba rutahizamu Tuyisenge Jacques batuzaniye umenyereye gutsinda ibitego byinshi ndetse wanagiye yitwara neza mu marushanwa nyafurika atandukanye, ni abakinnyi bari ku rwego rwiza bamwe baratugoraga cyane igihe twahuraga nabo, ndemeza ko bazadufasha mu mwaka wa shampiyona tugiye gutangira.”

”Urebye uko twitwaye umwaka ushize navuga ko umwaka utaha biziyongera cyane kuko twari tutaramenyerana, ubu turi kumwe turaziranye, abakinnyi ni benshi kandi baba bashaka umwanya ubanza mu kibuga, dufite intego yo kugera mu matsinda y’imikino nyafurika kandi tugomba gukora cyane tukagerayo, amarushanwa nyafurika buri mukinnyi wese azaba ashaka kwitwaramo neza kugira ngo yigaragaze abonwe n’amakipe yo hanze abe yakwerekezayo nk’inzozi za buri wese, igikombe cya CECAFA Kagame Cup nacyo twese tunyotewe kuba twagitwara, urebye umwaka utaha uzaba mwiza cyane kuri twe.”

Rutahizamu Jacques Tuyisenge umenyereye amarushanwa mpuzamahanga afitiwe icyizere na bagenzi be ko azabafasha byinshi
Ruboneka Jean Bosco waturutse muri AS Muhanga ni umwe mu maraso mashya azafasha APR FC kwitwara neza umwaka utaha
Ndayishimiye Dieudonné nawe waturutse muri AS Muhanga ukina hagati nawe ni umwe mu bongerewe muriri APR FC bitezweho byinshi

Mutsinzi Ange w’imyaka 23 yerekanwe nk’umukinnyi wa APR FC Tariki ya 2 Kanama 2019 anayifasha gutwara ibikombe bitatu mu mwaka we wa mbere harimo na shampiyona ya 2019-20 ikipe y’ingabo z’igihugu yegukanye idatsinzwe umukino n’umwe.

Yannick Bizimana wavuye muri Rayon Sports azongera ingufu mu busatirizi
Nzanzimfura Keddy ukiri muto usanzwe afasha abataha izamu wavuye muri Kiyovu Sports nawe ari mu bazafasha ikipe y’ingabo z’igihugu umwaka utaha
Umunyezamu Ishimwe Jean Pierre w’imyaka 18 wavuye mu Intare FC yahigiye kuzafasha APR FC kugera ku ntego zayo z’umwaka utaha

Leave a Reply

Your email address will not be published.