Umukinnyi wo hagati w’ikipe y’ingabo z’igihugu Manishimwe Djabel yagize ibyo atangaza nyuma yo kongera amasezerano y’imyaka ine muri iyi kipe, igomba guhagararira u Rwanda muri CAF Champions League.
Aganira n’urubuga rwa APR FC, Manishimwe Djabel yatangiye avuga uko yakiriye kongera amasezerano muri APR FC, atubwira ko ari ibintu byamushimishije cyane, anavuga ko intego ari ukugeza ikipe ya APR FC mu matsinda ya CAF Champions League.
Yagize ati” Kongera amasezera muri APR FC ni ibintu byanshimishije kuko ni ikipe nkuru kandi mu myaka ibiri narimazemo nagiriyemo ibihe bitari bibi navuga ko ari ahantu umukinnyi uwo ariwe wese yakwishimira kuba ari, rero ni ibintu byanshimishije.”
Manishimwe Djabel kandi yakomeje anavuga ibanga bakoresheje mu kwegukana shampiyona uburgira kabiri badatsinzwe aho yavuze ko nta rindi banga usibye gushyra hamwe, gusenyera umugozi umwe no kumenye intego z’ikipe ukinira.

Yagize ati” Gutwara shampiyona ebyiri tudatsinzwe ntago biba ari ibintu byoroshye n’ubwo benshi nta gaciro babiha, muri rusange ni agahigo kadasanzwe kuko iyo umwaka wa mbere buri muntu mwarahuye ukabasha kumwitwaraho neza ntagutsinde ukongeraho undi mwaka wa kabiri ugahura nayo makipe yose ukitwara neza ntagutsinde ukegukana shampiyona, biba ari ibintu byiza bishimishije kandi biba bigaragaza ko ikipe mu nzego zose yakoresheje imbaraga zose zishoboka kuko ikipe ni uguhuriza hamwe ntabwo ari umuntu umwe ku giti ke, iyo ikipe isenyera umugozi umwe ibyo bintu bikabakundira bikagerwaho biba ari ibintu bishimishije, sinavuga ngo ni ubundi buhanga budasanzwe ahubwo kuko APR FC ari ikipe ihora ishaka gutsinda natwe twajyaga mu kibuga twumva ko icyo tugiye gukora ari ugushaka instinzi.”
Djabel kandi yanabonyeho kugaruka ku ntego afite nyuma yo kongera amasezerano muri APR FC avuga ko ayifitiye umwenda ariko ko yizera ko hamwe ni Imana intego yo kugeza APR FC mu matsinda CAF Champions League izagerwaho.
Yagize ati” Intego mfite mu ikipe yange ya APR FC ni nyinshi kandi zitandukanye gusa muri rusange intego nyamukuru mfite n’uko numva hari umwenda nyifitiye, haracyari byinshi nyigomba n’ubwo ataringe ubigena cyangwa ubitanga (Imana) ni ikipe najemo nifuza ko twagera mu matsinda mu mikino nyafurika n’ubwo bitarabaho ariko nizeye ko bizabaho ikahagera kuko intego ntabwo uko uyishatse ariko ihita igerwaho ni ibintu bitegurwa ukihangana uyu munsi bikanga ejo ukongera ukagerageza ntekereza ko hamwe ni Imana kuko niyo igena byose kandi ireba icyuya wabize igashyiramo imigisha ntekereza ko uwo muhigo nzawuhigura nzaba ngeze ku ntego zange muri APR FC.”
Mugusoza ikiganiro twagiranye na Manishimwe Djabel yasoje agenera ubutumwa abafana n’abakunzi b’ikipe y’ingabo z’igihugu abasaba gukomeza kuba hafi y’ikipe nk’ibisanzwe.
Ati” Ikintu nabwira abafana ba APR FC ni ukuguma gushyigikira ikipe nk’uko basanzwe babigenza bakaguma kuyiba hafi nubwo turi mu bihe bitoroshye bya Covid-19 ntekereza uko turi kuyihashya izageraho igashira bakagaruka ku kibuga rero bakomeze badushyigikire batube hafi ndetse bakizera ikipe yabo kuko buriya umupuira umuntu areba ibiriho cyane kuruta amateka ndetse nahazaza h’ikipe, nabizeza ko ikipe ihagaze neza ntakibazo.”
Tubibutse ko Manishimwe Djabel ari mu bakinnyi batanu bongereye amasezerano muri APR FC we akaba yarashyize umukono ku masezerano y’imyaka ine nyuma y’imyaka ibiri yari amaze muri APR FC.