Ubwo hari mu mukino wa gicuti wo kwishyura wabaye kuri iki cyumweru Tariki 25 Ukwakira 2020 kuri Stade ya Kigali ikipe ya AS Kigali yari yakiriyemo APR FC ndetse amakipe yombi anganya igitego 1-1, umukino
Ku ruhande rw’ikipe ya APR FC ari nayo yatangiye neza muri uyu mukino, niyo yafunguye amazamu ku munota wa gatatu gusa ubwo Nsanzimfura Keddy yatsindaga igitego mu izamu ryari ririnzwe na na Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame ndetse kikaba n’igitego cye cya mbere atsindiye iyi kipe y’ingabo z’igihugu nyuma yo kuyigeramo Tariki ya 19 Nyakanga 2020 avuye muri Kiyovu Sports ibarizwa ku Mumena.
Ku ruhande rw’ikipe ya AS Kigali yo yatsindiwe na Shaban Hussein Shabalala uherutse kwinjira muri iyi kipe avuye muri Bugesera FC, ni igitego yatsinze ku munota wa 88 w’umukino bityo birangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1 nk’uko byagenze mu mukino ubanza wabereye i Shyorongi ku kibuga ikipe ya APR FC isanzwe ikoreraho imyitozo.
Nsanzimfura Keddy uherutse kuzuza imyaka 18 y’amavuko Tariki 2 Kanama, nyuma y’uyu mukino yitwayemo neza, yatangarije APR FC Website ko yishimiye cyane gutsinda igitego cye cya mbere mu ikipe y’ingabo z’igihugu ndetse atangaza ko yiteze ko azanitwara neza mu mikino yindi iri imbere kubwo gufashwa n’Imana.
Yagize ati: ”Ni ibintu byanshimishije cyane kwisanga muri APR FC nakiriwe n’itsinda ryiza ry’abakinnyi bahise bamfata nka murumuna wabo, bampaye byose bari bafite nanjye numva ndahishimiye numva ko igisigaye ari ugukina umupira nabo nkabashimisha. Gutangira kuri uru rwego mbikesha abatoza beza b’abahanga baduha imyitozo iri ku rwego rwo hejuru ituma duhuza neza tugakina nk’ikipe kuko batajya bakunda umukinnyi ukina ku giti ke.”
”Gutsinda igitego cya mbere muri APR FC ni ibintu byanshimishije cyane, ni ibintu nifuza ko byazambaho muri buri mukino nakinnye kandi kubw’Imana nzabigeraho, bagenzi banjye ndabashimira cyane kuko batumye nigaragaza neza muri uriya mukino iyo ntaza kubagira simba nitwaye neza kuri ruriya rwego.”

Mu gusoza ikiganiro twagiranye, Nsanzimfura Keddy kandi yasabye abakunzi ba APR FC ko bababa hafi ndetse bakanabashyigikira ikipe aho izajya ikina hose nabo nk’abakinnyi baharanira kubashimisha.
Yagize ati: ”Icyo nasaba abakunzi ba APR FC ni utuba hafi bakadushyigikira byose bizagenda neza, iyi kipe ndayikunda kandi ndi hano kugira ngo ntange ibyo mfite byose mbashimishe.”