Myugariuro wa APR FC n’ikipe y’Igihugu Amavubi, Niyomugabo Claude aratangaza ko yishimiye cyane kugirirwa icyizere n’umutoza Mashami Vincent akamuha amahirwe yo kubanza mu kibuga mu mukino wa kabiri wa gicuti utegura CHAN 2021 u Rwanda rwatsinzwemo na Congo igitego 1-0 tariki ya 10 Mutarama kuri Stade Amahoro i Remera.
Umutoza Mashami wapimaga abakinnyi be bose mbere yo kujya muri Cameroon, yagiriye icyizere Niyomugabo Claude wakinaga umukino we wa kabiri mu Amavubi ari nawo wa mbere yari abanje mu kibuga.
Uyu musore wari wahamagawe ku rutonde rw’abategereza ubwo ikipe y’igihugu yahamagarwaga, yishimiye uyu mwanya yahawe ndetse atangaza ko agiye gukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo atazongera kubura mu ikipe y’igihugu.
Yagize ati: ”Ni ibintu byashimishije cyane kuko ni umwanya mwiza wo kwiyerekana n’amahirwe nari mbonye ku mukino usoza iya gicuti, kugira ngo tujye muri Cameroon guhagarira igihugu. Nagombaga kwiyerekana kugira ngo nanjye umutoza azantekerezeho igihe azaba ashaka ababanzamo kandi nkeka ko nagerageje kwitwara neza, mfite icyizere ko azampa ayo mahirwe yo kwerekana icyo nafasha igihugu cyambyaye.”
”Amahirwe nahawe sinzayapfusha ubusa, ngiye kongera imbaraga nzajye mpora mpamagarwa kandi n’umwanya wo gukina uboneke. Abakinnyi bari hano bose barashoboye tutirengagije n’abandi batahamagawe, ikipe y’igihugu iba yifuzwa na buri wese ariko hajyamo uwagaragaje ubushobozi kurusha abandi. Iri ni itangiriro ry’ibindi byiza byinshi biri imbere.”
Ashimira cyane umutoza Mashami Vincent wamuhaye amahirwe yo kwiyerekana
Yagize ati: ”Ndashimira cyane umutoza Mashami wampaye uwo mwanya mu bakinnyi 31, hari ubushobozi yambonyemo kandi nanjye sinzamutenguha, nzatanga imbaraga zanjye zose kugira ngo umusanzu wanjye uzafashe Amavubi kwitwara neza mu irushanwa rikomeye tugiyemo.”
”Nizeye ko tuzahagararira neza igihugu tukitwara neza, tuzaharanira gutsinda buri mukino tukagarukana umwanya mwiza.”
Niyomugabo Claude w’imyaka 21, ni umukinnyi w’inyuma ku ruhande rw’ibumoso, yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu tariki ya 8Ukwakira mu mikino ibiri yo guhatanira itike y’imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika CAN cya 2021, Amavubi yiteguraga guhuramo na CapeVert. Akaba yarageze muri APR FC tariki ya 4 Nyakanga 2019 avuye muri AS Kigali.