E-mail: administration@aprfc.rw

Ibya shampiyona byarangiye, ubu akazi kagezweho ni irushanwa rya CECAFA: kapiteni Mugiraneza

Nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona n’amanota 66, Ikipe ya APR FC yafashe rutemikirere mu rukerera rwo kuri uyu wa kane yerekeze i Dar Es Salaam mu gihugu cya Tanzania kwitabira imikino ya Kagame Cup ya 2018.

APR FC yatumiwe muri iri rushanwa rya 2018, iraza kwitwaza abakinnyi 20 arinabo izafashisha muri iri rushanwa aho izanakina umukino wayo wa mbere kuri uyu wa gatanu na Singida yo muri Tanzania.

Kapiteni Mugiraneza ati ntitujyanywe no gutembera muri Tanzania : “ibyishimo by’igikombe cya shampiyona  tuzaba tubijyamo nyuma kuko akazi karacyakomeje. Ubu ibya shampiyona byarangiye ikigezweho ni irushanwa twitabiriye rya CECAFA, rero ntitujyanywe no gutembera tujyanywe n’akazi.

APR FC irahaguruka 09H00 iragera i Dar Es Salaam mu ma saa 12H30 yaho, irakora imyitozo yoroheje ku gicamunsi, ikine umukino ubanza ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu na Singida United.

APR FC iri mu itsinda rya 3 hamwe na Singida United yo muri Tanzania, Simba SC ya Massoud Djuma nayo yo muri iki gihugu, hamwe kandi na Dakadaha yo muri Somalia

Dore urutonde rw’abakinnyi ba APR FC ijyanye muri Tanzania.

Abazamu

Kimenyi Yves
Ntaribi Steven

Abakina inyuma:

Omborenga Fitina
Imanishimwe Emmanuel
Rukundo Dennis
Ngabo Albert
Rugwiro Herve
Nsabimana Aimable
Buregeya Prince

Abakina hagati:

Mugiraneza Jean Baptiste
Buteera Andrew
Nshimiyimana Amran
Twizerimana Martin
Nkinzingabo Fiston
Sekamana Maxime
Itangishaka Blaise

Abataha izamu:

Hakizimana Muhadjiri
Iranzi Jean Claude
Savio Nshuti
Byiringiro Lague

Leave a Reply

Your email address will not be published.