Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Ibiciro by’umukino uzahuza APR F.C na Kiyovu Sports byashyizwe ahagaragara

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo igeze ku munsi wayo wa 27, ikipe y’ingabo z’igihugu APR F.C iyoboye urutonde rwa shampiyona kugeza ubu, izakira ikipe ya Kiyovu Sports bakurikiranye k’ urutonde rwa shampiyona kuri uyu wa Gatandatu.

Ikipe ya APR F.C izakirira uyu mukino kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, yamaze gushyira ahagaragara ibiciro abakunzi b’Amakipe yombi bazasabwa kugira ngo bazakurikire uyu mukino.

Ibyo biciro bigaragaza ko mu myanya y’icyubahiro uzahakirirwa (VVIP) arasabwa kwishyura amafaranga 30,000Rwf bakazinjiza imodoka. Mu gihe iruhande rwaho (VIP) hazishyurwa amafaranga 20,000Rwf, ahasakaye (Side-line) hazishyurwa amafaranga 10,000Rwf naho ahasigaye hose n’ amafaranga 5,000Rwf.

Nyuma yo gushyira ahagaragara ibi biciro, Ubuyobozi bwa APR F.C buzatangariza abakunzi b’amakipe yombi ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange, igihe itike zizatangira kugurishirizwa.

APR F.C, intsinzi iteka.

7 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *