Friday, September 29E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Ibanga rizageza APR FC ku ntego zayo umwaka utaha mu mboni ya rutahizamu Danny Usengimana

Rutahizamu Danny Usengimana yageze muri APR FC muri Gashyantare 2019 ubwo yari akubutse mu Misiri, akaba yarabashije gutsinda ibitego 11 mu mwaka ushize wa shampiyona 2019-20 yegukanywe na APR FC idatakaje umukino n’umwe.

Danny asanga hari ibanga APR FC izakoresha rikayigeza ku ntego zayo z’umwaka utaha ari zo kugera mu matsinda ya CAF Champions league, kwegukana Cecafa Kagame Cup ndetse no gutwara ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na APR FC TV akaba yagize ati: ”Duhora tuganira yaba njyewe na bagenzi banjye ndetse n’abatoza, ikintu kituri mu mutwe twese ni Champions league kandi ko tugomba kugera mu matsinda niyo ntego twese dufite kandi nkurikije ukuntu twumvikana ndetse dushyira hamwe ndahamya neza ko tuzabigeraho.”

”Ikipe turi kumwe ni abakinnyi turi mu kigero kimwe, ubwira mugenzi wawe akakumva nk’uko wakabwiye murumuna wawe cyangwa uwo mungana, bitandukanye n’uko waba uri kumwe n’umukinnyi mukuru ugatinya kugira icyo wamubwira, Iyi kipe turi kumwe ishyira hamwe muri byose haba mu kibuga ndetse no hanze yacyo nidukomeza uyu mwuka ni kimwe mu bizadufasha.”

”Na none biradusaba kuzakora cyane tugakuba inshuro nyinshi uko twakoze umwaka utaha kandi turabyiteguye, niyo mpamvu abayobozi bacu beza bakoze impinduka nziza, haba mu kuzana abatoza bazobereye mu mwuga w’ubutoza ndetse n’abakinnyi bazadufasha kwitwara neza kurusha uko twakoze umwaka utaha.”

Usengimana Danny w’imyaka 24 asanga rutahizamu Bizimana Yannick bazafatanya mu busatirizi ari izindi mbaraga APR FC yungutse kandi zizabafasha kugera ku ntego z’ikipe y’ingabo z’igihugu umwaka utaha.

Yagize ati: ”Yannick ni umukinnyi mwiza, afite imbagara, arihuta, afite amashoti, ashobora gukina imyanya myinshi mu kibuga, azi gukinana na bagenzi be kandi ni umukinnyi ugira ishyaka mu kibuga ahorana inzara y’ibitego, ni umusore ushobora kugutungura umunota ku wundi akaba yatabara ikipe.”

”Ikindi ari muri cya kigero cy’imyaka yacu nahoze mvuga ku buryo usanga uretse twebwe nawe bizamworohera guhita yisanga mu itsinda ry’abakinnyi ndetse n’umuryango mwiza wa APR FC. Ni izindi mbaraga ziyongereye ku zisanzwe zizatugeza ku ntego za APR FC umwaka utaha.”

Usengimana Danny ni rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi ndetse na APR FC yafashije kwegukana ibikombe bitatu mu mwaka ushize wa shampiyona ya 2019-20.

4 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *